RFL
Kigali

Perezida Cyril Ramaphosa yatumije Zozibini wegukanye ikamba rya Miss Universe 2019

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:9/02/2020 9:58
0


Nyuma y'iminsi 60 yegukanye ikamba rya Miss Universe 2019 Zozibini Tunzi yasubiye ku ivuko muri Afrika y’Epfo ahabwa ubutumire bwa Perezida w'iki gihugu Cyril Ramaphosa.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2020 saa saba z’i Kigali nibwo uyu mukobwa yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya OR Tambo cyo mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika

Yakiriwe n’abarimo Minisitiri w’Itumanaho muri Afurika y’Epfo Madame Stella Ndambini Abrahams, Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2019 Sasha Lee Olivier ndetse na Korali yo mu Mujyi wa Soweto izwi mu birori n’imihango ikomeye yose muri iki gihugu.

Minisitiri Stella Ndambini yabwiye Zozibini ko Perezida Cyril Ramophasa bazagirana ibiganiro ku wa Gatatu w’iki cyumweru kiri imbere anamushimire.

Kuri iki cyumweru tariki 09 Gashyantare 2020 Miss Zozibini aragirana ikiganiro cyihariye n’itangazamakuru. Binateganyijwe ko azenguruka imigi yose ikomeye muri Afurika y’Epfo harimo nka Cape Town, Johennasburg aho atuye, Soweto n’ahandi.

Uru rugendo ararukora yereka abatuye iki gihugu ikamba yegukanye. Miss Tunzi aherekejwe na nyina kandi azasura ikigo cy’amashuri abanza cya Canaan aho yigiye.

Mu ijoro ryo ku wa 08 Ukuboza 2019 nibwo ibyishimo byatashye muri Africa y'Epfo n'umugabane w'Afrika muri rusange ko Zozibini Tunzi yahigitse abandi bose akegukana ikamba rya Miss Universe.

Miss Universe ni rimwe mu marushanwa ane y'ubwiza akomeye ku Isi, u Rwanda rutaritabira.

Akimara kwegukana ikamba Zozibini Tunzi yavuze ijambo ryamwongereye igikundiro riba inkuru y'umutwe mu binyamakuru byinshi aho yagize ati" Nakuriye ahantu aho ufite uruhu n'imisatsi isa nk’ibi byanjye afatwa nk’utari mwiza.  Ndatekereza ko ibi bigiye kurangira nshaka ko abana ose bato banyibonamo".

Ni ku nshuro ya Gatatu umukobwa wo muri Afurika y’Epfo yegukana ikamba rya Miss Universe. Tunzi yaciye agahigo aba umwirabura wa mbere utsindiye iri kamba kuva mu mwaka wa 2011, icyo gihe ryegukanwe na Lopes Leila wo muri Angola.

Inkuru bifitanye isano: Zozibini wo muri Afurika y'Epfo yegukanye ikamba rya Miss Universe 2019



Zozibini yahawe ikaze muri Afurika y'Epfo nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Universe 2019

Kuri iki cyumweru Zozibini aragirana ikiganiro n'itangazamakuru







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND