RFL
Kigali

Rwogera Dody yasohoye indirimbo “Inyovi”, y'inkuru mpamo y’uburyo umuryango w’umukobwa wamwanze umuziza ubukene-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/02/2020 9:16
0


Umuhanzi wubakiye ku njyana gakondo nyarwanda Rwogera Dody yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Inyovi” yaririmbyemo inkuru y’urukundo rwe n’umukobwa batandukanye.



Imyaka itandatu yari ishize Dody nta ndirimbo ashyira hanze kuva yatsinda irushanwa rya Higa Higa mu 2014 ritegurwa na Alain Bernard Mukuralinda [Alain Muku] washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa The Boss Papa.

Mu minsi itanu ishize uyu muhanzi yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Umutarutwa’ aho yaririmbye ku munyarwandakazi ufite ubwiza n’Umuco ubereye u Rwanda.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo nshya yifashishije Kecapu ugaragara muri filime y’uruhererekane yitwa Bamenya, Irunga ndetse na Uwamahoro Antoinette uzwi muri filime Intare y’ingore.

Rwogera yabwiye INYARWANDA, ko mu 2014 yiga mu mashuri yisumbuye yakundanye n’umukobwa bari baturanye urukundo rurakomera batandukana bitewe n’uko umuryango w’umukobwa wifuzaga gushyingira umunyamafaranga.

Yabwiye uyu mukobwa ko amukunda undi amusubiza ko abizirikana ariko ko umuryango we utamwifuza.

Dody ati “Yaravuze ati ‘niba unkunda ni byiza’ gusa ab’iwacu bahora bavuga uriya muhungu mugendana w’iwabo w’abakene gukundana nawe byakumarira iki?”

Yakomeje kubwira uyu mukobwa ko urukundo ruruta amafaranga ariko undi amubwira ko batakomezanya urugendo rw’urukundo mu gihe umuryango we utabishaka.

Dody avuga ko byageze n’aho ajya kwiyerekana mu muryango w’umukobwa bamubwira ko nta bushobozi afite bwatuma bamuha umukobwa w’abo.

Ngo n’ubwo yari umunyeshuri ariko yari afite igitekerezo cyo gukundwakaza uyu mukobwa kugeza barushinze.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI RWOGERA DODY

">

Uyu muhanzi avuga ko imiryango itagakwiriye kwitambika hagati y’urukundo rw’abantu babiri ‘cyereka bakundana bagamije ikibi’.

Ntazi neza niba uyu mukobwa washatswe n’umugabo ufite ‘imodoka’ yarumvise iyi ndirimbo ‘Inyovi’.

Ngo akimara gutandukana n’uyu mukobwa yaramusengeye ashaka mu rugo rwiza kandi nawe afite icyizere cy’uko Imana izaca inzira umuziki ukamuhira agashaka umugore unyuze umutima we.

Yavuze ko igihe kimwe yicaye atekereza ko yanditse ku nkuru y’urukundo rwe n’uyu mukobwa ‘byavamo igihangano cyiza’.

Uyu muhanzi avuga ko yandikaga indirimbo hari aho yageraga agafatwa n’amarangamutima yibuka ibihe yanyuranyemo n’uyu mukobwa.

Rwogera Dody yasohoye amashusho y'indirimbo "Inyovi" avugamo uko yatandukanye n'umukobwa bitewe n'umuryango we

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "INYOVI" YA RWOGERA DODY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND