RFL
Kigali

Afurika na Asia byibasiwe n'inzige zo mu butayu

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:7/02/2020 19:24
0


Umuryango w’Abibumbye urasaba ubufasha bw’amahanga mu kurwanya inzige (locast) ubu zimaze kwangiza ibihingwa bitagira ingano ku bihumbi bya hegitari mu Burasirazuba bwa Afurika. Biragaragaza ko hatagize igikorwa, muri Kamena umubare w’ibyangirika waba wikubye inshuro 500.



Inzinge ubu ziteje ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bw’Afurika, zizwi nka ‘desert locust’—inzige zo mu butayu. Ni ingome cyane, kuko inzige imwe ifite ubushobozi bwo kuba yarya ibingana n’ibiro byayo ku munsi. Ubwo, icyo wakwita itsinda ryazo, rikaba rirya ingano y’ibihingwa bigera ku biro miliyoni 423 buri munsi.

Iryo tsinda, riba rigizwe n’ inzige ziri hagati ya miliyoni 40 na miliyoni 80—zishobora kurenga—zikaba zibasha gukora urugendo rw’ ubwangizi rugera ku birometero 150 ku munsi.

Izi nzige zo mu butayu--Schistocerca gregaria—zibarizwa muri Afurika, Asia, no mu Burasirazuba bwo hagati. Imibare igaragaza ko zishobora kuba zatura ahanagana na kimwe cya gatuni (1/5) cy’ ubutaka bw’ isi, ubwo zikaba zahungabanya ubukungu bw’ abagera kuri kimwe cya cumi (1/10) cy’ abatuye isi.

Ibihugu nka Somalia, Ethiopia, ndetse n’ abaturanyi; Kenya, bikaba bigaragaramo izi nzige. Nka Kenya, yaherukaga ikiza kamere nk’ iki mu myaka 70 ishize, naho Ethiopia na Somalia byari mu myaka 25. Ubu, hari impungenge ko izi nzige zatera n’ ibihingwa byo muri Sudan y’ Amajyepfo, ndetse n’ Ubuganda.

Ntabwo Afurika ariyo yibasiriwe n’utu dukoko dushonje, kuko n’ibihugu nk’Ubuhinde, Iran, na Pakistan nabyo byibasiwe. Inzige zikaba zaratangiye kugaragara muri ibi bihugu muri Kamena, umwaka ushize. Ariko Igihugu nka Pakistan kikaba kirimo gusaba inkunga z’amahanga, dore ko hari haciye imyaka 27 iki gihugu kitabona icyiza cy’inzige cyo kuri uru rwego.

Egypt, Eritrea, Saudi Arabia, Sudan na Yemen, aha naho haravuga izi nzige, gusa ntabwo ziragera ku rwego rukabije nk’ uko ahandi twavuzeho bimeze, nk’ uko bigaragazwa n’ agashami k’ Umuryango w’ Abibumbye, gashinze ibiryo n’ ibijyanye n’ ubuhinzi—Food and Agriculture Organization (FAO).

Ubu, muri miliyoni 70 z’ amadorali zari kinewe na FAO, hamaze gukoreshwamo agera kuri miliyoni 15.4 z’ amadorali. Izi nzige zikomeje kwiyongera, zishobora kugera mu bihugu bigera kuri 60, ari nako zangiza 20% y’ubutaka, ndetse na kimwe cya cumi cy’ubukungu bw’abatuye isi.

Andi makuru kuri izi nzige

Ø  Mu mwaka wa 1954, itsi rinini ry’ izi nzige ryagurutse riva mu majyaruguru y’ uburengerazuba bw’ Afurika, zigera mu Bwongereza—England.

Ø  Mu 1988, izi nzige zongeye kuguruka zituruka mu burengerazuba bw’ Afurika zigera mu birwa bya ‘Caribbean’.

Ø  Inyandiko za FAO—Food and Agriculture organization—igaragaza ko itsinda rinini ry’ izi nzige ringana n’ umujyi wa Paris, ko rishobora kurya ibingana n’ ibyaribwa na kimwe cya kabiri cy’ abatuye Ubufaransa bose!

Ø  Itsinda rinini ry’ izi nzige rishobora kuguruka igihe kirekire mu muyaga, ahagera ku birometero 150 mu munsi. Bikaba bigaragazwa ko zanashobora kuba zakambukiranya inyanja itukura.

Ø  Urugamba rwo kurwanya izi nzige ntirworoshye! Mu myaka ya 2003 na 2005, hakoreshejwe agera kuri miliyoni 450 z’amadorali, hangiritse ibihingwa bihagaze agera kuri miriyali 2 z’amadorali.

Src: aljazeera.com, nationalgeographic.com, fao.org, pulselive.co.ke, bbc.com, dailymail.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND