Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Portugal, ukinira ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyani, Cristiano Ronaldo, yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 35 atungurwa n’umugore we wamugeneye impano y’imodoka nshya ihenze cyane iri mu bwoko bwa Mercedes Benz BRABUS ifite agaciro k’ibihumbi 600£.
Ku
mugoroba wo kuwa 05 Gashyantare 2020, Cristiano yatunguwe n’umukunzi we,
Georgina Rodriguez, amuha imodoka nshya ya Mercedes Benz BRABUS ubwo bari
basohokeye muri Ristorante Casa Fiore yo mu Mujyi wa Turin mu Butaliyani.
Amashusho
yashyizwe hanze na Georgina Rodriguez w’imyaka 26, yakurikiwe n’amagambo agira
ati “Ndagushimira mugabo w’ubuzima bwanjye!” Ni iby’agaciro kujyana urukundo
rwacu mu mpano yawe!”
Iyi
modoka umukunzi wa Cristiano Ronaldo yamuhaye, ifite agaciro k’ibihumbi 600£, ushyize
mu manyarwanda angana na miliyoni 736.
Aganira
na Piers Morgan kuri ITV, Ronaldo yagize ati “Yaramfashije cyane. Birumvikana
rwose, turakundana. Umunsi umwe tuzashyingiranwa. Ni uwo umubyeyi wanjye
yifuzaga.”
Umunya-Portugal
Cristiano Ronaldo, atunze imodoka zigera kuri 20, zirimo Bugatti La Voiture
Noire bivugwa ko ari yo modoka ihenze yakozwe.
Ronaldo
watangiye gukundana na Georgina mu 2016, aherutse gutangaza ko umunsi umwe
bazashyingiranwa ndetse uyu mukunzi we ari we wifuzwaga n’umubyeyi we, Maria
Dolores dos Santos Aveiro.
Kuva
bombi bamenyanye mu myaka ine ishize, Ronaldo na Georgina bamaze kubyarana
Alana Martina, wavutse tariki ya 12 Ugushyingo 2017, yiyongera ku bandi bana
batatu b’uyu mukinnyi aribo; Cristiano Jr wavutse mu 2010, Mateo Ronaldo na Eva
Maria bavutse ku wa 8 Kamena 2017.
Cristiano
aherutse guca agahigo muri shampiyona y’u Butaliyani ubwo yuzuzaga ibitego 50 mu
mikino 70 amaze gukinira Juventus de Turin, uyu mugabo w’imyaka 35 afite
gahunda yo gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya UEFA Champions League.
Imodoka Georgina yageneye umukunzi we Cristiano
Georgina akundanye cyane na Cristiano Ronaldo
TANGA IGITECYEREZO