RFL
Kigali

MINISANTE irasabwa gukemura ikibazo cy’abaganga badafite diplome

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/02/2020 14:04
0


Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta iratunga agatoki bimwe mu bitaro byo mu Rwanda kuba bikoresha abakozi batagaragaza impamyabumenyi z’ibyo bize.



Mu bitaro 42 by’uturere haragaragaramo abakozi batagaragarije ibiro bishinzwe imicungire y’abakozi impamyabumenyi zabo. Iki kibazo ni kimwe mu byo Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagejeje ku Nteko Ishinga amategeko muri raporo yayo ya 2018/2019.

Ibi byatumye Komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu mu Mutwe w’Abadepite itumiza Minisiteri y’Ubuzima ngo itange ibisobanuro. Perezida w’iyi komisiyo, Depite Muhongayire Christine avuga ko uko byagenda kose abakozi badafite ibyangombwa bagomba kubishaka.

Yagize ati « Ahantu henshi hari ikibazo cy’aba baganga  bamaze kwiga, uyu munsi wa none bakaba badafite dipolome kandi bagomba gukora mu buvuzi bakavura Abanyarwanda. Twasabye ko bagomba gukora uko bashoboye bakabona ayo madipolome bagakoresha na za equivalance,  bagakomeza kuvura mu buryo bukurikije amategeko. »

Ku bayobozi b’ibitaro ngo iki ni ikibazo gikwiye gusuzumanwa ubushishozi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Butaro Dr Mpunga Tharcisse yagize ati  « Aba baganga bari ku bitaro byose byo mu Rwanda si ahantu hamwe, abanyamategeko badufasha bagacukumbura, umuntu iyo mugiranye amasezerano yo kwishyurira umunyeshuri imyaka 5 akaza guhindura school fees hagati mu masezerano ari ubwumvikane bw’abantu 2 nibaza ko uwo muntu umusabye kwishyura ayo mafaranga waba umurenganije ndifuza ko kaminuza na Minisiteri y’Ubuzima bazaza bakitaba inteko kuko ni ikibazo kiremereye. »

Dr Utumatwishima Abdallah uyobora Ibitaro bya Rwamagana ati « Abo baganga dufashe umwanzuro wo kubakura mu bitaro cyaba ari ikibazo kuko ni inzobere ndetse iyo wumvise impumeko yabo ubafatiye icyemezo cyo kubakura mu bitaro waba uborohereje, kubera ko n’amasezerano bafitanye na Minisiteri y’Ubuzima igihe bajyaga kwiga harimo ko MINISANTE yagombaga kubishyurira amafaranga y’ishuri hatagaragaye ku azazamuka cyangwa akamanuka byumvikana ko njye icyo nasaba batakurwa mu kazi. »

Mu  batungwa agatoki kuba bataratanze impamyabumenyi zabo mu biro bishinzwe abakozi harimo, ni abo Minisiteri y’Ubuzima yemereye kurihira kugeza ubu ikaba itarabikora ari na byo byabaviriyemo kudahabwa impamyabumenyi n’amashuri bizemo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Valens Ndonkeye avuga ko hagiye gushakwa ingengo y’imari yo kwishyura amafaranga abo minisiteri yemereye kurihira babereyemo amashuri.

Ati « Kuri kiriya kibazo cya ziriya mpamyabumenyi zitabonetse reka tugitware nk’umukoro, abadepite baduhaye umurongo mwiza turashaka ingengo y’imari ikibazo tugikemure, ni benshi koko tubabuze na Minisiteri y’Ubuzima twaba duhombye abantu benshi. »

Minisiteri y’Ubuzima ntigaragaza umubare w’aba bakozi bari mu kazi badafite impamyabumenyi. Uretse abakozi barimo n’abaganga badafite impamyabumenyi  mu bitaro 42, raporo ya komisiyo y’abakozi ba Leta igaragaza ko hafi ½ (49.3%) cy’imyanya 7290 itarashyirwamo abakozi.»

Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND