RFL
Kigali

Auddy Kelly wari umaze umwaka adakora amashusho y'indirimbo yageneye impano abakunzi be-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2020 13:01
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2020 umuhanzi Audace Munyangango [Auddy Kelly], umenyerewe mu ndirimbo ziri mu njyana ituje, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Kubi” afite iminota itatu n’amasegonda 47’.



Auddy Kelly yari aherutse gusohora indirimbo eshanu zihimbaza Imana harimo nka “Igitangaza”, “Imvura”, “Arakomeye”, “Reka nkubyinire” ndetse na “Umuvandimwe”.

Uyu muhanzi yari amaze umwaka urenga adakora amashusho y’indirimbo. Muri iyi ndirimbo nshya yise “Kubi” yaririmbye ku mukobwa ubuzwa na musaza we gukundana n’umusitari amubwira ko bagira abakunzi benshi kandi ko ashobora kuzababazwa mu rukundo.

Musaza w'uyu mukobwa amubwira ko atakwemera ko akundana n’umusitari ahubwo ko azamushakira umukunzi umukwiriye.

Auddy Kelly yabwiye INYARWANDA, ko yakoze iyi ndirimbo “Kubi” yumvikanisha ko ubuzima bwo kuba umuntu azwi butandukanye kure n’ubwo anyuramo mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Ubuzima bw’umuziki cyangwa bw’ubuhanzi umuntu aba akora buba butandukanye n’ubuzima bwite…Nshobora kuba ndi umuhanzi ariko ubuzima bwanjye butandukanye n’ubwo abantu bazi."

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Made Beat. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Rday Ent.

Auddy Kelly yamenyekanye abicyesha indirimbo nka ‘Ndakwitegereza’, ‘Sinkakubure’, ‘Ndamutse’, ‘Ruzakugarura’, ‘Nhoraho Mana’ ihimbaza Imana, ‘Ibyumve’ n’izindi nyinshi ziranga urugendo rwe mu muziki.


Auddy Kelly yasohoye amashusho y'indirimbo nshya "Kubi" agaragaramo yahinduye inyogosho yari amenyereweho

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KUBI" YA AUDDY KELLY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND