RFL
Kigali

Barubashywe kandi barakize! Wari uzi ko batangiriye muri Showbiz?

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:7/02/2020 8:57
0

Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwaciyemo abantu benshi cyane haba abaririmba, abakinnyi ba fiime, abategura ibitaramo, abanyamakuru, aba-DJs n’abandi bakoze imirimo itandukanye.



Uko imyaka yagiye ishira ni ko bamwe bagiye baca izindi nzira z’ubuzima bwabo bitewe n’impamvu zitandukanye. Hari ababonye ko atari umuhamagaro wabo abandi bajya mu bibafitiye inyungu kurushaho.

INYARWANDA yasubije amaso inyuma ireba bamwe mu bantu banyuze mu ruganda rw’imyidagaduro bakaba barabaye abashoramari n’abanyacyubahiro bakomeye muri iki gihugu.

Mushyoma Joseph [Boubou]


Izina Boubou rirazwi cyane mu Rwanda bitewe n’uburyo ryagaragaye mu mishinga ikomeye yiganjemo n’iya muzika. Mushyoma Joseph afite kompanyi yitwa East African Promoters ikaba itegura ibitaramo bitandukanye birimo East African Party iba buri tariki ya mbere Mutarama.

Uyu mugabo ni umwe mu bari inyuma y’igitekerezo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryahuzaga abahanzi bakunzwe mu gihugu rikaba ryarahagaze mu mwaka wa 2018.

Ni we kandi utegura iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryatangiye mu mwaka ushize wa 2019, ndetse yifashishwa kenshi mu gutegura ibitaramo bitegurwa na leta cyangwa n’ibindi bigo mu gutumira abahanzi b’abanyamahanga baza kuririmbira mu gihugu.

Boubou kandi yashoye imari mu bikoresho bigezweho byifashishwa mu bitaramo birimo amatara, ibyifashishwa mu gusohora amajwi [sound], urubyiniro n’ibindi bijyanye na byo ku buryo byifashishwa mu minsi mikuru myinshi ibera mu gihugu.

Umuhanzi utararya ifaranga rivuye mu ntoki za Boubou uwo ntashoboye cyangwa se avutse ejo bundi. Yiteje imbere kuri we ifaranga si ibura nyamara abatamuzi ni uko yatangiye ari umubyinnyi ukomeye.

Ni we washinze itsinda ry’ababyinnyi ryitwaga Cool Family ryigeze kumenyekana mu 2000 ririmo umuhanzi Daddy Cassanova. Yarimazemo igihe gito ahita ajya muri Canada agaruka mu Rwanda ajya mu byo gutegura ibitaramo.

Ishimwe Kagame Dieudonné [Prince Kid]


Izina Prince Kid si rishya mu matwi y’abanyarwanda benshi bakurikirana hafi iby’imyidagaduro. Ni we muyobozi wa kompanyi yitwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2014.

Rwanda inspiration Back Up kandi ni yo itegura ibiganiro mpaka bihuza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye [National Debate Championship] kuva mu 2012.

Iyi mishinga yose imaze kwinjiriza uyu musore agatubutse yayinjiyemo nyuma yo kwikoza mu ruhando rwa muzika bikanga. Yakoze indirimbo nyinshi ariko izamenyekanye ni Ruraryoshye, Nkomeza yakoranye na Tom Close na Nsubiza yakoranye na The Brothers.

Twahirwa Dieudonné [Diego]


TwahirwaDieu Donnébenshi bakunze kwita Diego ni umusore wayobotse iy’ubuhinzi bw’urusenda ndetse byaramuhiriye mu buryo bugaragara. Ubuhinzi bwe abukorera i Gashora muri Bugesera. Umusaruro we arawutunganya agakuramo urusenda rw’umushongi urundi akarugemura mu mahanga rwumishijwe.

Ubuhinzi bwamubereye nk’ikorombe cy’izahabu kuko akuramo miliyoni nyinshi z’amadorali. Urugero rwa hafi mu mwaka ushize yasinye amasezerano na Kompanyi yo mu Bushinwa yo kuzajya abagemurira urusenda rufite agaciro ka miliyoni $500 mu gihe cy’imyaka itanu.

Mbere y’uko yinjira mu bijyanye n’ubuhinzi Diego yakoze ibijyanye no gufasha abahanzi batandukanye ubwo yari akiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ndetse akanategura ibitaramo.

Uwihanganye Jean de Dieu [Henry Jado]


Ambasaderi Uwihanganye Jean De Dieu ahagarariye u Rwanda mu gihugu cya Singapore kuva mu mwaka ushize. Mbere y’aho yari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Uyu munyacyubahiro ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga y’ubwubatsi yakuye mu Bwongereza muri Kaminuza ya Manchester, yabanje kumenyekana cyane ari umunyamakuru n’umushyushya rugamba.

Ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabifatanyaga no gukora kuri Radio Salus ndetse akanayobora ibitaramo bikomeye byaberaga i Huye no mu mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo wamamaye nka Henry Jado yanakoze kuri Radio 10 mu kiganiro cyitwaga 10 Super Star ndetse bamwe mu banyamakuru bakiri mu mwuga kuri iki gihe n’abahanzi batangiye umuziki muri za 2010 basangiye ibihe byinshi by’ubuzima.

Hon. Bamporiki Edouard


Hon.Bamporiki Edouard aherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Mbere y’aho yari Perezida w’Itorero ry’Igihugu ndetse yari yabanje kuba Umudepite.

Bamporiki urugendo rwe rwatangiriye mu bijyanye n’ubuhanzi bw’imivugo, gukina ikinamico na filime.Uyu ni we ukina mu ikinamico Urunana mu izina ry’umusaza witwa Tadeyo. 

Yakinnye filime zitandukanye harimo iyitwa Umutoma, Kinyarwanda n’iyitwa Long Coat ari nawe wayiyandikiye. Kuri ubu Bamporiki yiyeguriye Politiki, bijyanye no gukina filime ntakibikora ariko mu ikinamico urunana ho aracyakina.

REBA HANO RURARYOSHYE YA PRINCE KID FT TOM CLOSE


REBA AGACE GATO KA FILIME 'UMUTOMA' YAKINNWE NA BAMPORIKI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND