Arnaud Mugisha Gatera wiyise Dj Marnaud wari watawe muri yombi saa Cyenda n'iminota micye z'igitondo cy'uyu wa Kane tariki 06 Gashyantare 2020 na Polisi y’u Rwanda asanzwe mu kabari kitwa Pili Pili aho yacurangiraga akurikiranyweho guteza urusaku, kuri ubu yamaze kurekurwa.
Umwe mu bari kumwe na Dj Marnaud yabwiye INYARWANDA ko yafashwe na Polisi nyuma yo kubwirwa ko ari guteza urusaku. Ngo Dj Marnaud yasobanuye ko ibyuma ari ibye ahita afatwa ajyanwa mu modoka ndetse n'ibyuma bye. Yavuze ko byateye urujijo muri benshi ukuntu Dj Marnaud yafashwe ukuriye abakozi we ntafatwe.
Yagize ati "Umukozi yaje gukora akazi mu kabari kamaze imyaka myinshi gakora gakorera hanze kavuza umuziki kuki ari we batwara? Niba bafite ikibazo cy'akabari gasakuza bavugishe nyirako ni umuntu ukorera ubucuruzi bwe mu Rwanda, bivugwa ko bamuzi ariko wabaza umu-Police akakubwira batazi nyirako."
Ngo ushinzwe abakozi kuri Pili Pili yahamagawe abwirwa ko Dj Marnaud atawe muri yombi avuga ko agiye kubikurikirana. Abari basohokeye muri aka kabari kitwa Pili Pili ngo basigaye mu bukonje 'wisiga abantu banywa ngo utware Dj'.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goreth Umutesi yatangarije INYARWANDA ko 'Polisi ikiri gutohoza ku bijyanye n'ifungwa rya Arnaud Mugisha Gatera (Dj Marnaud)'. Kuri ubu amakuru yizewe agera ku INYARWANDA ni uko Dj Marnaud yamaze kurekurwa.
IBITEKEREZO BAMWE BATANZE KU ITABWA MURI YOMBI RYA DJ MARNAUD
Ku mbuga nkoranyambaga benshi banditse bibaza impamvu Dj Marnaud yatawe muri yombi ashijwa guteza urusaku aho yacurangiraga ariko ba nyiri akabari bo ntibafungwe.
Bruce Intore yanditse ati “Kuki Dj Marnaud yafungwa azira ikosa ry'aho akorera ba nyiri bar batabibazwa?? Mu gihe Dj akora akazi yahawe n'aho akora Pili Pili.”
Umuhanzi Uncle Austin we yagize ati “Ibi bintu sinzi uko Police y’u Rwanda yabisobanura kandi bimaze imyaka biba. Ni gute ufunga DJ ukajyana na ‘materials’ ziwe naho yihamagara agacuranga atahawe akazi.”
Uwitwa Darius Kalisa we yagize ati “Police y’u Rwanda mwadufasha mu kadusobanurira icyihishe inyuma yo gufunga umu dj azira guteza urusaku mu musanze aho akorera, ntimubibaze ba nyiri kumuha akazi, woshye mwamusanze iwe mu rugo.”
Dj Marnaud yagize izina rikomeye abicyesha gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda batandukanye. Azwi cyane mu ndirimbo nka “Bape” yakoranye n’itsinda rya Active, “Ribuyu” yakoranye na Dj Pius n’izindi.
Ni umwe mu bahanga mu bijyanye no kuvangavanga umuziki binatuma yifashishwa mu bitaramo bikomeye. Yacuranze muri ‘Izihirwe na Muzika’, East African Party 2020 mu tubyiniro dukomeye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi. Amaze gucurangira mu bihugu bitandukanye harimo u Burundi, Kenya, Nigeria n’ahandi.
Ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko
umuntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo
bihungabanya umutuzo w'abaturage, ahanishwa igifungo kuva ku minsi
umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda
kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni imwe
(1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Dj Marnaud yatawe muri yombi mu ijoro ry'uyu wa Gatatu afatiwe mu kabari ka Pili Pili
Uyu musore yagize izina rikomeye mu bavangavanga umuziki guhera mu 2015
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko bitumvikana ukuntu Dj Marnaud yatabwa muri yombi ba nyiri akabari ntibakurikiranwe
TANGA IGITECYEREZO