RFL
Kigali

Menya impamvu muri iyi minsi abantu bari guhura n’indwara nyinshi kurusha uko byahoze

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:6/02/2020 10:35
1


Mu bihe byo hambere indwara zaterwaga no kutagira ubumenyi buhagije bwo kuzirinda, iyo abakurambere bacu bahuraga n’indwara ibarembeje bavugaga ko ari Imana iri kubahana kubera ibyaha bya bamwe muri bo! Ariko ubu byarahindutse ubumenyi bwariyongereye ariko indwara zirushaho kwiyongera.



Ariko se twibaze: "Ko twateye imbere cyane mu buvuzi kuki indwara zidacika? 

Icyegeranyo cy’agashami k’umuryango w'Abibumbye kita ku buzima (WHO) kagaragaza ko indwara zigenda zikaza umurego mu kinyejana cya makumyabiri na rimwe, icyakora bavuga ko indwara zandura (Communicable diseases) zagabanutse cyane, gusa izitandura (non-communicable disease) zo zariyongereye cyane by'umwihariko mu bihugu byateye imbere.

Iyo bavuze indwara, ni ikintu gihungabanya imikorere nyayo y’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kinyabuzima, icyo kintu kikaba gifite ikigitera (germ, virus) ndetse ikagaragaza ibimenyetso, iyo itabonewe umuti ishobora kwica ikinyabuzima cyangwa ikakimugaza.

Indwara ziri mu byiciro bibiri: izandura (communicable diseae) n’izitandura (non-communicable disease). Indwara zandura ni ndwara uyirwaye abayayanduza undi biciye mu maraso yahuye, guhumeka umwuka umwe, kogana, kwambarana, n’ibindi bintu bishobora kubahuza. Urugero ni nka SIDA, igituntu, n’izindi zitandukanye. 

Naho indwara zitandura ni indwara uyirwaye atayanduza undi mu buryo ubwo ari bwo bwose. Urugero: indwara y’umuvuduko w’amaraso, kanseri, umubyibuho ukabije, diyabete, n'izindi. Uyu munsi reka twibande kuri zino zitandura.

Zimwe mu ndwara zitandura zishyirwa ku mwanya wa mbere mu gufata abantu

1.Ku mwanya wa mbere haza kanseri (Cancer)

Ni indwara ifata uturemangingo tw’umubiri (Cells) mu gice runaka nk’ibere, ibihaha, igifu, ubwonko n’ibindi. Uturemangingo iyo twafashwe dutangira gukora bihabanye n'uko byagenwe tukigabanya (cell division) mu buryo bwo mu kavuyo bigatuma hatangira kuza ibibyimba (Tumors). 

Iyi ndwara biragora kuyivura akenshi uwayirwaye aba ari ugupfa iyo atitaweho, uretse ko uko ikoranabuhanga rigenda ryaguka hagenda haboneka uburyo bwo kuyivura, gusa nabwo buba buhenze si ubwa buri wese. Indwara ya kanseri mu turemangingo tw’umubiri w’umuntu.

2.Indwara zifata umutima n’ibindi bice bishamikiyeho (cardiovascular disease)

Izi ndwara harimo umuvuduko mwinshi w’amaraso (hypertension), gucika udutsi tw’ubwonko dutwara amaraso (Stroke), kudatera neza k’umutima (Heart failure), nizindi. Ibinure byuzuye mu mijyana y’amaraso bituma umuvuduko w'amaraso wiyongera

3.Indwara y’isukari ( Diabete): Iyi ndwara iterwa no kugira isukari nyinshi mu mubiri

4.Indwara z'ubuhumekero (Chronic respiratory disease)

5.Indwara z'impyiko (Chronic kidney disease)

Dore icyo imibare igaragaza:

Nibura buri mwaka abantu barenga miliyoni 36 barapfa bazize izi ndwara. Muri 2008 imibare igaragaza ko 63% y'impfu zabayeho zatewe ni iy'indwara kandi byagiye byiyongera uko imyaka yagiye yiyongera. Mu bihugu bikize barugarijwe cyane n'izi ndwara zirimo indwara y’isukari nyinshi (Diabetes), umuvuduko w'amaraso, umubyibuho ukabije, kanseli (Cancer). 80% y'impfu mu bihugu byateye imbere bicwa n'izi ndwara.

Mu bihugu bikennye n’u Rwanda rurimo ntabwo bikomeye cyane, hari n'abatebya bakavuga ngo izi ni indwara z'abakire ziterwa no kurya neza, biratangaje. Muri uyu mwaka wa 2020 mu mfu 10, zirindwi ziba zatewe n'izi ndwara zitandura nk'uko agashami ka LONI gashinzwe ubuzima kabigaragaza. Bagaragaza ko hatagize igikorwa mu 2030 nibura abasaga miliyoni 52 bazajya bapfa bishwe n’izi ndwara. Iki cyabaye ikibazo cyo kutihanganirwa.

Izi ndwara ziterwa n'iki?

Iterambere ryaje ku muvuduko mwinshi birenga imihindagurikire y’imibiri y'ikeremwa muntu. Ibi byatumye hari indwara ziza byihuse, kera umuntu yirirwaga mu mashyamba ahiga byari bigoye kugira umubyibuho ukabije, ariko ubu ibintu byinshi bikorerwa mu biro umuntu yicaye, imodoka zaraje tugenda twicaye. Hiyongeraho ibiryo turya byo mu nganda byuzuyemo amavuta menshi n'isukari. Ibyo byose byahinduye imibereho yacu bizana n’indwara zitari zisanzweho. Dore bimwe mu bintu by'ingenzi biri gutera indwara ku bantu benshi.

1.Uko abantu babaho (lifestyle)

Bimwe mu bituma abantu barwara izi ndwara bitewe n'uko babaho. Niba umuntu amara amasaha arenga umunani yicaye yarangiza agataha mu modoka ibi bimwogerera amahirwe yo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).

2.Imirire itanoze

Mu bihugu byateye imbere abakene ntibabona ibiryo bitekeye, ahubwo batungwa n’ibiryo byo mu nganda kuko ari byo biba bidahenze (fast food). Ibi biryo biba birimo isukari nyinshi n'ibinure byinshi. Ibi byongera ibyago byo kurwara umuvuduko ukabije w'amaraso na Diabete.

3.Kunywa itabi

Iki ni kimwe mu bintu bitera kanseli y’ibihaha. Itabi ni ribi cyane ariko biragora kurireka kuko uko ukomeza urinywa bigenda bikongerera urukundo rwo kurinywa.

Dore icyo inzobere zitugiraho inama mu kwirinda izi ndwara

Abahanga mu by'ubuzima bagaragaza ko ukoze ibi bikurikira waba uciye ukubiri n'izi ndwara ziri guhitana abantu benshi:

1.Kwirinda itabi: Ikiza kuruta ibindi ni ukutanywa itabi na rimwe kuko bigoye kurireka mu gihe watangiye kurinywa.

2.Gukora imyitozo ngorora mubiri: Ibi ntibisaba umwanya munini. Iminota mirongo itatu irahagije nibura gatatu mu cyumweru. Banagira inama n'abantu batwara cyane imodoka kujya banyuzamo bakagenda n’amaguru.

3.Kwirindi ibiryo byo mu nganda: Aho bishoboka ni byiza kurya ibiryo by’umwimerere bivuye ku bihingwa. Ukirinda kurya ibiryo byatunganyirijwe mu nganda. Ibi biragoye gusa mu gihe wanabikoresheje ukwiye kudakabya ndetse ugakora imyitozo ngorora mubiri kugira ngo utwike ibinure uba wakuye muri byo biribwa.

4.Kunywa amazi menshi: Nibura ibikombe umunani by'amazi ku munsi bingana na litiro ebyiri ku munsi. Si byiza gutegereza ko inyota igufata kugira ngo unywe amazi.

5.Kurya imbuto nyinshi: Ibi bituma byongerera ubwirinzi bw’umubiri imbaraga, bifasha mu igogora, binatuma imyanda isohoka mu mubiri.

Ni byiza ko dufatanyiriza hamwe mu guhashya izi ndwara dore ko kwirinda biruta kwivuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kei Eric4 years ago
    Ndakwemera bro! Jya ukomeza udusangize uko twagira ubuzima buzira umuze.





Inyarwanda BACKGROUND