Umwe mu bahanzi bamamaye mu mwaka wa 2019 ni Bushali wigaruriye imitima ya benshi biganjemo urubyiruko bitewe n’indirimbo ze zo mu njyana ya KinyaTrap zirimo “Nituebue Ni Muebue”, “Ku Gasima”, “Tsikizo”, “Kinyatrap” n’izindi nyinshi cyane.
Uyu musore yataramiye mu
bitaramo hafi ya byose y’ibyabereye mu Rwanda kandi bikomeye, uburyo yakirwaga n’abafana
bishimangira igikundiro kidasanzwe afite muri rubanda.
Bushali agaragara nk’abaraperi
haba mu mivugire, ingendo, imyambarire n’isura ye. Mu mpera z’umwaka ushize
yatawe muri yombi akekwaho kunywa ibiyobyabwenge nyuma aza kurekurwa by’agateganyo.
Mu rukiko Bushali
yiyemereye ko yigeze gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ariko ko yari amaze
iminsi yarisubiyeho, ahanze amaso akazi ke k’umuziki.
Mu kiganiro yigeze
kugirana na Televiziyo y’u Rwanda, Bushali yivugiye ko asoma ku gatama ariko
ibyo gutumura imyotsi atajya abitinyuka.
Mu kindi kiganiro yakoze
muri iki cyumweru Bushali yahishuye ko mbere y’uko yinjira mu muziki w’indirimbo
zisanzwe yabanje no kuririmba muri Chorale y’abana yitwa Maranatha yo muri
ADEPR SEGEM i Gikondo.
Byatunguye benshi cyane
uburyo uyu musore bajya bita Bushido, yabaye mu idini rya ADEPR rigendera ku
mahame akomeye, nyuma akarivamo akaba uwo ari ubu.
INYARWANDA yaganirije
umwe mu bo baririmbanye akaba yari n’umuyobozi muri Chorale Maranatha maze
aduhamiriza koko ko yaririmbanye na Bushali muri korali yo mu itorero rya ADEPR.
Arthur Girishema usigaye uririmba muri Korali yitwa Impanda, yavuze ko atibuka neza umwaka yabanye na Bushali muri korali ariko ngo yibuka ko bamuhimbaga Dudu.
Iyi korali Bushari yaririmbyemo, yaciyemo
abandi b'ibyamamare batandukanye barimo Gisa Cy’Inganzo, abakinnyi bakomeye mu mupira w'amaguru nka Sibomana Patrick Papy na
Usengimana Faustin.
Uyu wabaye umuyobozi wa
Bushali avuga ko Bushali yatunguwe no kumubona aririmba injyana ya Rap dore ko
muri Korali yari umuntu utuje cyane udakunda kuvuga.
Aganira na INYARWANDA, yagize ati “Yari umwana
witondaga utarakundaga kuvuga, akaza akajya ku murongo akaririmba nk’abandi
bana bisanzwe, njyewe yabaye nk’uwantunguye. Byaranshimishije kuba impano ye
yarayibyaje umusaruro mu bundi buryo.”
Ikintu Girishema Arthur
avuga ko atazibagirwa kuri Bushali mu gihe cyose bamaze baririmbana muri Korali
Maranatha ngo ni uko yakundaga umuziki cyane ku buryo iyo yabaga yakererewe
atubahirizaga ibihano nk’abandi.
Ati “Yakundaga umuziki,
yajyaga ava ku ishuri yakererewe nkabahagarika ku ruhande ariko we sinzi ahantu
yakuraga umurishyo akajya ku ngoma hari uri kuyivuza nawe agashyiramo akandi
karishyo. Kumuhagarika ku ruhande ntibyashobokaga.”
Kuba Bushali na Gisa
baririmbye muri Maranatha barafungiwe gukoresha ibiyobyabwenge, Arthur avuga ko
nta rubanza babacira kuko ‘Haracyari ibyiringiro. Igiti n’iyo cyatemwa
cyakongera kigashibuka, umuntu wahamagawe n’Imana iyo ari umunyabugingo ntabwo
agenda gutyo gusa kandi n’aho bari hose icyangombwa ni ugukiranukira Imana,
naho bagwa babyutswa n’Uwiteka.’
Bushali yabanje kuririmba muri Korali yo muri ADEPR
TANGA IGITECYEREZO