RFL
Kigali

Nigeria: Umugabo yapfiriye mu isanduku yashyizwemo na Pasiteri agira ngo abeshye abayoboke be ko azura abapfuye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/02/2020 11:50
0


Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yapfiriye mu isanduku nyuma y’uko pasiteri amuhaye amafaranga ngo amufashe ajye mu isanduku kugira ngo abeshye abakirisitu ko yakoze ibitangaza byo kuzura umuntu witabye Imana.



Ibi byabaye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize tariki 28 Mutarama 2020 mu mujyi wa Abuja aho bivugwa ko uyu mupasiteri witwa Bishop Emanuel Esezobor uyobora itorero ryitwa Firehouse church yahaye uwo mugabo amanayira ibihumbi 500.

Gusa ngo ibyo bitangaza by’ibihimbano ntibyaje kugerwaho kuko uwo mugabo nyuma yabuze umwuka ahita apfira muri iyo sanduku.

Umwe mu babibonye witwa Chinasa yanditse agira ati”Dore umupasiteri wo muri Abuja wemereye umucuruzi amanayira ibihumbi 500 kugira ngo amwifashishe mu bitangaza ariko biza kugenda nabi”.

Chinasa yakomeje avuga ko uwo mupasiteri yamuhaye ibyo bihumbi kugira ngo amwifashishe mu bitangaza. Uyu mucuruzi yari yasabwe kumera nk’umuntu wapfuye maze pasiteri akaza kumuzura akongera akaba muzima.

Ku bw’amahirwe make, umucuruzi yapfiriye mu isanduku mbere y'uko igihe kigera ngo pasiteri akore igiterane kuri sitade ya Abuja. Umugore w’uwo mucuruzi yahise yiyambaza polisi ngo ijye muri icyo kibazo maze uwo mupasiteri w’ikinyoma ahita atabwa muri yombi.

Gusa pasiteri yaje kurekurwa bitewe n’inshuti ze zikomeye zo mu mujyi wa Abuja aragenda akomeza gukorera ibyo bitangaza mu itorero rye riherereye mu gace ka Nyanya Abuja.

Bishop Emanuel Esezobor ayobora itorero hamwe n’umugore we ndetse kuri ubu bafite umubare munini w’abantu baza mu rusengero rwabo kureba ibitangaza ndetse no gushaka umuti w’ibibazo byabo.

Src: The sheet.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND