RFL
Kigali

Nyampinga wa Uganda wavuzwe mu rukundo n'umuhanuzi yambitswe impeta-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2020 11:27
0


Stella Nantumbwe [Ellah], Nyampinga wa Uganda 2013/2014 yambitswe impeta y’urukundo n’umusore yagize ibanga.



Ellah ni umukinnyi wa filime, umunyamakuru wahagarariye Uganda mu irushanwa ry’abanyempano rya Big Brother Africa 2014. Yanditse kuri konti ya Instagram avuga ko yavuze ‘Yego’ ku mukunzi we atifuje gutangaza.

Uyu mukobwa yanasohoye amafoto agaragaza ibirori by’agatangaza yakorewe yemereyemo gutangira urugendo rushya rw’ubuzima.

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi, Anita Fabiola, Oliver Nakakande Nyampinga wa Uganda 2018, Julian Kanyomozi n’abandi bamushimye ku bw’intambwe ikomeye yateye mu buzima.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byatangaje ko uyu mukobwa yambitswe impeta na Prophet Elvis Mbonye bivugwa ko umwaka ushize yamuhaye impano y’imodoka igura amashilingi Miliyoni 200.

Ellah mu bihe bitandukanye yitandukanyije n’iz'inkuru zivuga ko akundana na Prophet Elvis ndetse yitabaje abanyamategeko kugira ngo aburane mu nkiko n’ibinyamakuru byavugaga iby’umubano we n’uyu mukozi w’Imana.

Ku wa 18 Nyakanga 2019 Ellah yishyuye ikinyamakuru Daily Monitor gisohora inkuru ya paji ahakana ko ari mu rukundo na Prophet Elvis. Yatanze iminsi 7 ku binyamakuru byamushyingiraga kubeshyuza iyi nkuru cyangwa se akagana iy’inkiko.

Yasobanuye ko impano y’imodoka yahawe ku munsi w’amavuko we atayihawe na Prophet Elvis nk’uko byavugwaga kandi ko atamutwitiye. Bivugwa ko uyu mukobwa yishyuye Daily Monitor agera ku mashilingi Miliyoni 9 kugira ngo inkuru ye itambuke.


Miss Ellah yambitswe impeta y'urukundo n'umusore atatangaje amazina ndetse nta mafoto ye yerekanye



Uyu mukobwa yambikiwe impeta ahari inkuta zanditseho amazina ye


Mu bihe bitandukanye byavuzwe ko Ellah akundana na Prophet Elvis Mbonye

Yisanze asabwa kuvuga niba yiteguye gutangira urugendo rushya rw'ubuzima

Ellah yagaragaje impeta y'urukundo yambitswe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe

Yambitswe impeta mu birori byabereye ahantu hihariye kandi hanyuze umutima

Indabo n'indi mitako yari mu nyubako byari byanditseho amazina y'uyu mukobwa

Ellah yigeze kwishyura Daily Monitor asobanura ko adakundana na Prophet Elvis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND