RFL
Kigali

Shafty Ntwali yasohoye indirimbo yise "Namujyana" avuga ku mukobwa wabengutse inshuti y'umukunzi we

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:5/02/2020 11:28
0

Ntwali Shafty umuraperi ukorera umuziki mu Karere ka Rubavu, yashyize hanze indirimbo yise “Namujyana” irimo ubutumwa buvuga ku mukobwa ubenguka inshuti y’umukunzi we.



Iyi ndirimbo “Namujyana “ya mbere Ntwali Shafty ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2020 yakorewe muri Revolution Music itunganywa na Leonce Beatz. Uyu musore utanga icyizere mu njyana ya Rap, yaririmbye mu mwanya w’umusore wakunzwe n’umukobwa kandi asanzwe afite undi musore bakundana.

Muri iyi ndirimbo Shafty abwira inshuti ye ko umukunzi wayo akomeje kumureshya ngo bakundane gusa agakomeza kwijijisha yirinda kubabaza inshuti ye. Agira inama iyo nshuti gukomeza kwita ku mukunzi wayo, kuko idafatiye mu maguru mashya yazisanga irira mu myotsi, uwo yitaga inshuti akamubera umukeba.

Shafty ni umusore wakunze kugaragaza umuhate mu gukora injyana ya Hip Hop, ndetse yagiye yisunga abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda bakorana indirimbo.

Mu zamenyekanye harimo iyitwa “Nta Bwoba” yakoranye na Racine, “Nturi Mayor” yakoze asubiza Ama G The Black mu yo yise “ Mayor” n’izindi. Mu mwaka ushize yegukanye igihembo cy'umuraperi w'umwaka mu bihembo bya Kivu Awards.


Shafty yasohoye indirimbo nshya yise "Namujyana"

REBA NAMUJYANA YA NTWALI SHAFTY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND