RFL
Kigali

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo gikomeye kizaririmbwamo n'ama 'Couples' agera kuri atanu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/02/2020 11:06
3


Ntibisanzwe mu Rwanda kubona igitaramo gitumirwamo abaririmbyi biganjemo ab'ama 'couples', gusa kuri ubu amateka agiye kwiyandika. Ni mu gitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Kigali muri Kigali Arena mu minsi micye iri imbere.



Iki gitaramo cy'umwihariko mu Rwanda, cyateguwe n'abaririmbyi bagize itsinda rya James & Daniella bamamaye bikomeye mu ndirimbo bise 'Mpa amavuta' imaze kurebwa kuri Youtube n'abasaga Miliyoni imwe n'ibihumbi 300 mu gihe cy'umwaka umwe gusa imazeho. Iki gitaramo cya James&Daniella ari nacyo cya mbere bagiye gukorera mu Rwanda, bacyise 'Mpa amavuta live concert', kibaba giteganyijwe kuba tariki 01/03/2020 muri Kigali Arena kuva saa Munani z'amanywa aho bazaba bamurika album yabo ya mbere bise 'Mpa amavuta'.


James&Daniella ni bo bateguye iki gitaramo

Kugeza ubu amatsinda agizwe n'umugabo n'umugore (couples) agera kuri atanu ni yo amaze gutangazwa ko azaririmba muri iki gitaramo. Ayo ma couples ni Dorcas&Papy Clever, Maya&Fabrice, Chance&Ben, Amanda&Kavutse ndetse na James&Daniella ari nabo bateguye iki gitaramo. Amenshi muri aya ma couples azwiho ubuhanga buhanitse mu miririmbire. Amazina yabo arazwi cyane mu muziki wa Gospel. Usibye ama couples azaririmba muri iki gitaramo, hari n'abandi bahanzi batari ama 'couples' bazaririmba nk'uko INYARWANDA yabitangarijwe n'abari gutegura iki gitaramo.

Tugarutse ku ma 'couples' yatumiwe muri iki gitaramo, ni ubwa mbere Papi Clever&Dorcas bazaba bagaragaye mu gitaramo bari kumwe kuva bakoze ubukwe tariki 7 Ukuboza 2019, by'akarusho ni nabwo bwa mbere bazaba baririmbanye imbere y'imbaga y'abakunzi b'umuziki wa Gospel. Andi ma 'couples' yatumiwe muri iki gitaramo, asanzwe aririmbana mu bitaramo bitandukanye ndetse bakanakorana indirimbo nk'itsinda rya babiri.

Nta ndirimbo zirajya hanze Papy Clever yakoranye n'umugore we, ibi bikaba biteye benshi amatsiko yo kuzumva indirimbo bakoranye ndetse no kubabona baziririmbana ku nshuro ya mbere. Papy Clever akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Amakuru y'umurwa, Mana nduburira, Icyampa ukanyikorerera n'izindi. Kavutse n'umugore we Amanda barazwi cyane mu muziki wa Gospel dore ko bamaze igihe kinini baririmbana mu itsinda rya Beauty For Ashes (B4A) ndetse bajya bananyuzamo bakaririmbana ari babiri. 

Ben na Chance ni abaririmbyi bakomeye mu itsinda Alarm Ministries, gusa kuri ubu bari gushyira imbaraga nyinshi mu gukora nk'itsinda ry'umugabo n'umugore, akaba ari itsinda yise 'House of worship' (Ben&Chance). Bamaze gukora indirimbo nyinshi kandi zirimo gukundwa cyane aho twavugamo; Amarira, Yesu arakora, Ugushikamijeho umutima n'izindi. 'Amarira' bakoze nyuma nyuma yo kwibaruka, ni yo ndirimbo yatumbagije ubwamamare bw'aba baririmbyi. Imaze kurebwa kuri Youtube n'abarenga ibihumbi 150 mu mezi atatu gusa.

James&Daniella bategute iki gitaramo, bamaze igihe gito bamenyekanye mu muziki uhimbaza Imana. Bombi batangiriye umuziki muri korali, baza kwanzura gukora itsinda rya babiri baritangira ubwo babaga muri Uganda, baza kugaruka mu Rwanda ari nabwo bakoraga indirimbo zigakundwa by’ikirenga aho twavugamo; Mpa amavuta, Nkoresha n’Ububyutse baherutse gushyira hanze. Aba baririmbyi ni abakristo mu itorero Four Square Gospel church.


James&Daniella bateguye igitaramo kigiye kuba bwa mbere mu Rwanda

Twabibutsa ko iki gitaramo kizaba tariki 01/03/2020 muri Kigali Arena yakira abantu barenga ibihumbi icumi. Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw mu myanya y'icyubahiro na 20,000Frw mu myanya y'icyubahiro cyinshi (VVIP). James Rugarama yavuze ko intego y’iki gitaramo ari ukuramya no gusenga mu buryo bwimbitse. Yunzemo ko bazaba bamurika album yabo bise ‘Mpa amavuta’ iriho indirimbo 8.

Aganira na INYARWANDA James yagize ati “Concert iri kuri tariki ya mbere z’ukwa 3/2020. Intego ni 2 ni ukuramya no gusenga, dutegura kuzabikora mu buryo buri Excellent. Ikindi ari nayo title y’igitaramo, tuzaba tu launchinga album yacu yitwa Mpa amavuta izaba iriho indirimbo 8. Turi kuyitunganya neza.” Abajijwe impamvu bahisemo gukorera igitaramo cyabo muri Kigali Arena, yavuze ko ari byiza gutegura ibintu byiza ukabitegurira ahantu heza, ati “Ni byiza gutegura ibyiza n’ahantu heza”.

Asabwe kugira icyo ateguza abantu bazitabira iki gitaramo cyabo, James Rugarama umwe mu bagize itsinda James&Daniella yagize ati “Icyo twateguza abantu ni uko turi gutegura uno mugoroba mu buryo buri Excellent, turifuza kuzaramya Imana mu ndirimbo mu buryo bwo hejuru cyane!.” Ni ubwa Mbere James & Daniella bagiye gukorera igitaramo mu Rwanda, gusa si cyo cya mbere bakoze kuva batangiye umuziki kuko hari icyo bakoreye muri Uganda mu mpera z'umwaka wa 2017 ari naho bakoreraga umurimo w’Imana.


Kavutse na Amanda bazaririmba muri iki gitaramo


Ben na Chance bazaririmba muri iki gitaramo


Maya na Fabrice bazaririmba muri iki gitaramo


Ku nshuro ya mbere, Papy Clever azaririmbana n'umugore we Dorcas


Ni ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo kizaririmbamo ama couples angana gutya


Iki gitaramo kizabera muri Kigali Arena

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NARAKIJIJWE' YA JAMES&DANIELLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric4 years ago
    Couple z'abahanga gusa Maya na Fabrice is on top
  • Coco4 years ago
    Muzatumire mo na Gilbert na Simbi bo muri Chorale de Kigali!! Imana musenga ni imwe nubwo amadini atandukanye. murakoze.
  • Kalisa4 years ago
    Urakoze cyane mumpende kuri iyi nkuru nziza.





Inyarwanda BACKGROUND