RFL
Kigali

Juda Muzik basohoye indirimbo ivuga ku bafite amashyushyu yo gukundana n’uwo bahorana mu nzozi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2020 10:17
0


Kuri uyu wa 05 Mutarama 2020 itsinda rya Juda Muzik ryasohoye indirimbo nshya bise “Amashyushyu” ivuga ku bantu bahorana intekerezo zo gukunda bagakundwa n'uwo bahorana mu nzozi.



Iri tsinda ryamenyekanye mu 2017 binyuze mu ndirimbo bise “Biramvuna” rigizwe n’abasore babiri Mbaraga Junior Alex ukoresha izina rya Junior ndetse na Ishimwe Prince ukoresha izina rya Darest mu muziki.

Bahisemo kwiyita ‘Juda’ nk’impine y’inyuguti zitangira amazina yabo. Iri tsinda rimaze iminsi rishyira hanze indirimbo zikundwa mu buryo butandukanye harimo nka “Bitinde”, “Rugende” n’izindi.

Darest yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo nshya bise “Amashyushyu” bayanditse bitewe n’uko hari benshi baha agaciro abari mu rukundio bakirengagiza n’umubare munini ubayeho utekereza ku gihe bazagira mu rukundo.

Yavuze ko hari benshi bahorana mu nzozi zabo amashyushyu y’uko urukundo rwabo ruzaba rumeze. Ati “Ni ubutumwa bw'umuntu uhora mu ntekerezo z’uwo azakunda afite amashyushyu y’uburyo bizaba bimeze igihe azaba akundanye n’uwo yirirwa arota.”

Muri iyi ndirimbo hari nk’aho baririmba bagira bati “Njye mfite amashyushyu yo gukunda. Njye mfite amashyushyu yo gukundwa. Intekerezo ziba nyinshi, ibitotsi bikaba byinshi nkarushaho gutekereza uwo munsi…”

Darest avuga ko muri uyu mwaka wa 2020 bihaye intego yo kongera umubare w’indirimbo bari basanzwe basohora.

Iyi ndirimbo ibaye iya karindwi iri tsinda risohoye kuva ryatangira urugendo rw’umuziki.

Amashusho y’iyi ndirimbo arasohoka mu minsi iri imbere. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na The Major [Joachim] ikorerwa muri Symphony Records.

Darest umwe mu bagize itsinda rya Juda Muzik ryamenyekanye mu 2017


Junior ubarizwa muri Juda Muzik yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA "AMASHYUSHYU" YA JUDA MUZIK

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND