RFL
Kigali

Afurika: Pasiteri yasezeranyije kuzura Kobe n’umukobwa we kuri Miliyoni $50

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:4/02/2020 11:36
2


Umupasiteri wo muri Afurika yarahiriye ko yazura Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna Bryant igihe umuryango we waba wemeye kumuha amadorari miliyoni 50, mu manyarwanda akaba asaga miliyari 47.



Nk’uko bigaragara mu nkuru yanditswe na Standard Media, uyu mugabo uvuga ko ari umuhanuzi yabwiye iteraniro yari ari kwigishamo ko yazura uyu munyabigwi wamamaye muri NBA. Yavuze ko yabisabwe n’Imana na mbere y’uko bahitanwa n’iriya mpanuka y’indege.

Umukozi w’Imana witwa Nigel Giasie yagize ati “Imana yanjyanye mu mwuka inyereka umugabo ukomeye apfa….inyereka ko ari amakuru azakwira isi yose kubera gukomera n’ibigwi by’uwo mugabo. Nongeye kubona abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga kuri uwo mugabo mu byumweru byinshi, nanabona akababaro ku masura menshi y’abantu batandukanye ku isi.”

Pastor Nigel Giasie yakomeje agira ati “Amerika yose izunamira uyu mugabo. Imana nanone yansabye gutangariza umuryango w’uyu mugabo, Ambasade ya Amerika muri Ghana n’isi yose ko itemeye ko apfa.”

Uyu mukozi w’Imana uvuga ko ari umuhanuzi, avuga ko Imana yamubwiye ko azakora ibi ari uko umuryango wa Kobe Bryant wemeye kumuha 10% by’umutungo we. Mu magambo Imana yamubwiye yongeyeho ati “Nigel, bwira umuryango w’uyu mugabo n’isi yose ko nibemera kumpa icyacumi n’amaturo nzagukoresha nk’intama yanjye mu kugarura uriya mugabo n’umukobwa we mu buzima.”

Umukozi w’Imana Nigel yavuze ko Kobe Bryant adakwiye kugereranywa n’ariya mafaranga asaba umuryango we, akavuga ko uyu muryango ugomba kumuha ibyo awusaba kugira ngo ashyire mu bikorwa ubutumwa Imana yamuhaye dore ko ngo nayo ubwayo yamutegetse ko atagomba kubikora adahawe ariya mafaranga.

Uyu mukozi w’Imana amaze kuvuga aya magambo yose yerekeye ubutumwa bwe ku muryango wa Kobe, yahise asaba iteraniro gusenga mu ndimi ngo bashimire Imana ku kuba yaramutoranyije n’itorero ryabo kugira ngo banyuzwemo kiriya gitangaza gikomeye.

Yahise kandi asaba iteraniro kumenya neza ko ubwo butumwa yari amaze gutanga bwageze kuri Ambasade ya Amerika muri Ghana, ku muryango wa nyakwigendera Kobe Bryant ndetse anabasaba kudashidikanya ku ijambo ry’Imana. Ibi ngo yabisubiragamo kenshi kandi akomeje.

Mu ijoro ryo kuwa 26 Mutarama 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Kobe Bryant wamenyekanye cyane muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) rusiga abakunzi ba siporo b’ingeri zose mu isi bashengutse imitima.

Uyu mugabo wari umaze kugeza ku myaka 41 y’amavuko, yazize impanuka ya kajugujugu yamuhitanye ari kumwe n’abandi bantu umunani barimo na Gianna (Gigi)  wari ufite imyaka 13 y’amavuko. Ni impanuka yabereye mu misozi yo mu gace ka Calabasas muri Amerika. Usibye kuba icyamamare muri Basketball,  Kobe Bryant yari n'umuherwe dore ko yari atunze asaga miliyoni $500. 


Urupfu rwa Kobe Bryant n'umukobwa we rwashenguye Isi yose, kuri ubu habonetse umupasiteri uvuga ko yabazura bombi 

Src: 24jours.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gikundiro Clemantine4 years ago
    Umuryango numuhere ibyawusabye then ibisigaye babirekere imana
  • Nelly4 years ago
    Ntago byoroshye kuruwo mupasiteri





Inyarwanda BACKGROUND