Mu kiganiro n'abanyamakuru, Gideon Moi, umuhungu wa Bwana Moi, yavuze ko se yapfuye saa kumi n'imwe na 20 za mu gitondo kuri uyu wa kabiri.
Itangazo ry'ibiro by'umukuru w'igihugu wa Kenya
rivuga ko ubu igihugu kiri mu cyunamo kugeza igihe Bwana Moi azashyingurirwa,
ibendera ry'igihugu ryururukijwe kugeza mu cya kabiri.
Bwana Moi yari amaze igihe arwaye.Yari
umunyepolitike uvugwa neza n’abaturage kurusha uwamubanjirije Jomo Kenyatta,
Yahawe izina ry’irihibano rya "mwarimu wa
politike" Moi yavutse itariki 2 z'ukwa cyenda 1924 avukira mu muryango w’abahinzi
Yabanje kwitwa Torotich arap nyuma aza guhitamo izina rya Daniel igihe, aho
yigaga mu mashuri abanza, yabatizwaga n’abihaye Imana
Yari umwe mu banyepolitike bake bo muri Kenya batava
mu moko abiri makuru, ay'aba Kikuyu n'aba Luo. Yari umu Tugen, wo muri bumwe mu
bwoko buto bwo muri Kenya, bw'aba Kalenjin.
Yabaye umwarimu
ku ishuri rya Government African School mu 1945 aza nokuba umuyobozi
waryo nyuma y’umwaka umwe
Yaje gukomeza gutera imbere kugeza ubwi abaye
umukuru w’igihugu
Kugeza ubu Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania,
Petero Nkurunziza w'u Burundi na Abiy Ahmed minisitiri w’intebe wa Ethiopia
nibo bamaze gutangaza ubutumwa bwabo bwihanganisha umuryango wa Moi.
Bwana Magufuli yanditse kuri Twitter ko mu izina rya
leta no mu izina ry’Abatanzania bose "yihanganishije perezida Uhuru
Kenyatta n’Abanyakenya bose kubera urupfu rwa Daniel Toroitich arap Moi".
Ati: "Abatanzania tuzamwibukira ku muhate we wo
kutubanisha neza na Kenya no gutangiza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba
".Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi nawe yatangaje ko “yifatanyije
n’Abanyakenya n’abanyafurika kwihanganisha umuryango wa Daniel arap Moi”
Undi watanze ubutumwa bwihanganisha Abanyakenya ni
Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye, umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi mu
Burundi ku mwanya w’umukuru w’igihuhugu.
Yanditse kuri Twitter ko Moi "yayoboranye
ubwenge n’ubushishozi. Yatsuye umubano wa Kenya n’ibindi bihugu”.
Bwana Ndayishimiye avuga ko yubashye umurage asize kandi ababajwe n’urupfu rwe....
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO