RFL
Kigali

Gukuramo inda kenshi, intandaro yo kubura urubyaro kwa Wema Sepetu

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/02/2020 16:20
0


Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006 akaba n’icyamamare mu ruganda rwa cinema muri iki gihugu, nyuma yo kuvugwaho kenshi kutabyara yahishuye uko yakuyemo inda ebyiri za nyakwigendera Steven Kanumba wahoze ari umukunzi we. Amagambo yakoresheje abisobanura agaragaza ko gukuramo inda bishobora kuba ari byo ntandaro yo kubura urubyaro.



Ikiganiro yashyize ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko yakuyemo inda ebyiri za nyakwigendera Seven Kanumba wahoze ari umukunzi we. Yahishuye ko inda ya mbere yayikuyemo yabyumvikanyeho na Kanumba, naho iya kabiri akayikuramo rwihishwa Kanumba atabizi.Yakomeje asobanura ko izi nda yazikuyemo kuko yari akiri umwana utarageza igihe cyo kuba umubyeyi.


Ku rundi ruhande yanavuze ko Kanumba atarapfa, iteka yamubwiraga ko atazigera abyara umwana n'umwe kuko yakuyemo inda ze.Muri iki kiganiro hari aho agera agaturika akarira avuga ku ngorane yahuye nazo, n’ibibazo abakunzi be badahwema kumubaza byo kuba atabyara akaba adafite umwana n’umwe.

Yagize ati’Iyo nza kuba niteguye kugira umwana mba narabyaye kera, ariko sinabikoze. Ntabwo nzarenganya Imana ku bijyanye n’ibi bihe ndimo. Nshobora gukomeza kubabwira ibibazo nahuye nabyo amanwa n’ijoro ngira ngo mbone umwana, ese ibyo ni byo mushaka? Ibyo muvuga ku kuba ntabyara bimbuza amahoro”.

Iyi mvugo ye n’ibyo Kanumba yamubwiye ubisesenguye bigaragaza ko kubura urubyaro kwa Sepetu imbarutso yabyo ari ugukuramo inda, niba koko yarigeze gutwita akazikuramo nk'uko yabisobanuye.Muri Mutarama 2016 nabwo Wema Sepetu yavuze ko atwite inda ya Idris Sultan watwaye igihembo cya Big Brother umwaka wa 2014, gusa nyuma y’amezi atandatu ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko inda y’uyu mukobwa yavuyemo.

Wema Sepetu na Steven Kanumba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND