RFL
Kigali

Umwiherero ufasha iki umukobwa uhatanira ikamba rya Miss Rwanda?

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:3/02/2020 16:03
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2020 hatoranyijwe abakobwa 20 babonye itike yo kujya mu mwiherero ‘Boot Camp’ w’ibyumweru bitatu w’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 uzabera i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel. Tugiye kurebera hamwe icyo umwiherero ufasha umukobwa uhatanira ikamba rya Miss Rwanda.



Aba bakobwa 20 bavuye muri 54 bahataniraga kwinjira mu cyiciro cya nyuma kiganisha ku ikamba aho 34 basezerewe. Benshi mu bakurikira amarushanwa y'ubwiza bahuriza ko ari igice cy'ingenzi cyubaka uhatana. Mu mwiherero kandi niho amakamba amwe n’amwe agenda abona ba nyirayo kabone n'aho urikwiriye adahita arihabwa.

Urugero ni ink’ikamba rya Nyampinga wabaniye neza abandi [Miss congeniality]. Umwiherero ujya kugera ku musozo abategura irushanwa bazi uzaryegukana kuko ari bo baba bakurikirana umunsi ku munsi imibereho n'imibanire y'abakobwa.

Iby’ingenzi bibera mu mwiherero:

Iyo abahatana bakigera mu mwiherero ubwoba bwo guhindura ubuzima buba buri mu mitima ya benshi, akenshi bitewe n'uko baba batangiye kubaho ubuzima buhabanye n'ubwo mu ngo z’iwabo.

Abakobwa baba batinya kubana n'abantu batamenyeranye, batinya kubaho ku mabwiriza ahabanye n’ayo bari basanzwe babaho; urugero nko kubyukira ku isaha imwe, ukarira isaha imwe gutyo gutyo gusa uko iminsi yicuma mu gihe kitarenze iminsi itatu ab’inkwakuzi mu bijyanye no kwakira impinduka bakabana nazo baba babimenyereye.

Iyo abakobwa bakigera muri Hotel barakirwa bagahabwa ikaze bagahabwa ibyumba babamo. Hakurikiraho guhabwa amabwiriza ngenderwaho ubuzima buganisha ku ikamba bukaba buratangiye.

Mu gihe cy'iminsi itari myinshi abakobwa bakigera muri Hotel bajyanwa kwa muganga bagasuzumwa ibijyanye n'ubuzima bwabo kugira ngo hamenywe amafunguro ajyanye n'ubuzima bategurirwa, cyangwa se harebwe umuvuduko w'amaraso no gutera k'umutima bityo bakore ibikorwa ngororamubiri bitabangamira ubuzima.

Ubuzima mu mwiherero burakomeza! Mu bihe bitandukanye abahatana baganirizwa n’impuguke mu bice bitandukanye by'ubuzima batumirwa n’abategurira irushanwa bagahugura abakobwa muri byinshi harimo amateka y'Igihugu, Umuco n'ibindi.

Uretse n’ibi kandi abahatana bahabwa amahirwe yo gusura ibice Nyaburanga bibitse urusobekerane rw'amateka n'umuco. Ibi byose bikorwa mu nyungu yo gutegura Nyampinga ubereye igihugu. 

Umwiherero ugaragaza impano ya buri wese bamwe bikabamenyekanisha bikanabasiga igikundiro.

Mu 2017 imbuga nkoranyambaga zakiriye amashusho ya Uwase Hirwa Honorine ‘Miss Gisabo’ amugaragaza mu ishusho y'umukozi w'Imana ubwiriza bagenzi be bivuye mu mbamutima agasuka amarira. 

Mu kugaragaza impano kandi abahiga abandi iby’umuco bahita bisobanura bikanabazamura uw’amahirwe bimusigira irindi kamba ritangwa muri Miss Rwanda ari ryo Nyampinga w'umuco [Miss Heritage].

Kuva mu 2018 abategura Miss Rwanda batangije gahunda y'isuzumabumenyi rikorerwa mu mwiherero aho abakobwa bategurirwa imikoro itandukanye bagakosorwa kandi abitwaye neza nabyo bibazamurira amahirwe aganisha ku ikamba.

Mu mwiherero abahatana babona umwanya uhagije wo gusuzuma imishinga yabo bakayinonosora ku buryo uwamwumvise mu ntangiriro akongera kumwumva ku munsi wa nyuma yumvamo itandukaniro mu buhanga bwo gusobanura no kuvuga.

Ubuzima butarimo telefoni kimwe mu bigora abakobwa mu mwiherero:

Telefoni ni igikoresho gifasha abantu mu buzima bwa buri munsi cyakora ibyo zica nabyo ntiwabibara. Mu rwego rwo guhuza neza abahatana n'irushanwa abakobwa baca ukubiri na telefoni zabo.

Ikindi kandi bifasha abahatana kutamenya ibyo itangazamakuru ribandikaho n’icyo imbuga nkoranyambaga zibavugaho. N’ubwo ibi bifasha abahatana gusa benshi mu baciye muri uyu mwiherero bavuga ko ari kimwe mu bintu bibagora. Gusa uko iminsi yicuma bagera aho bakamenyera.

Mu mwiherero abakobwa bigishwa intambuko ‘Catwalk’ igendenye n’amarushanwa y'ubwiza. Nta tegeko risaba abakobwa biyandikisha muri Miss Rwanda kuba baraciye mu mashuri yo kumurika imideli (Schools of modeling) cyangwa se kuba basanzwe bafite ibigo by’imideli bakorana (Modelling agencies).

Mu ntangiriro y'irushanwa intambuko ya bamwe mu bakobwa kugendera mu nkweto ndende zabigenewe iba iri ku rwego ruri hasi.

Mu mwiherero iki ni kimwe mu byo abategura irushanwa bitaho bagaha abahatana imyitozo yabyo bigera ku munsi wa nyuma uwagorwaga n'intambuko yabigenewe ari intyoza muri byo.

Umwiherero usoza abahatanira ikamba bahize abasoje ikivi cyabo bahiguye. Ibi bimaze kuba imyaka itatu yikurikirana kandi byose bihura n'umurongo wa Leta y’u Rwanda wo gukorera ku mihigo.

Umwiherero usiga ibitibagirana:

Biragora kumenya byinshi mu bibera mu mwihero wa Miss Rwanda cyereka iyo itangazamakuru ryemerewe gusura abakobwa. Si igisobanuro cy’uko itangazamakuru rivayo rimenye buri kimwe.

N’ubwo bimeze gutyo hari inkuru zisohoka zikarenga amarembo ya Hoteli abakobwa baba barimo. Mu 2018 hasohotse ifoto y'umukobwa (Ishimwe Noriella) wari upfukamye arimo gukama akamira mu ndobo yari yarashizemo isabune ya ‘Omo’.

Abatari bacye basamiye hejuru iyo foto barayikwirakwiza bakarenzaho kunenga iri rishunwa rigira umuco nk'imwe mu ndangaciro zayo eshatu bavuga ko kizira kikaziririzwa gukamira imbyeyi mu kadobo.

Mu 2017 havuzwe umukobwa wajyanwe kwa muganga kubera ko yanze kurya akiyicisha inzara agamije kugabanya ibiro. Ibi byatumye hafatwa imyanzuro ku bijyanye no gukurikirana uburyo abakobwa bafatamo amafunguro, buri wese agahabwa amafunguro ajyanye n'imibereho y'ubuzima bwe.

Mu mwiherero abakobwa bagirana ubushuti. Abahuye bataziranye buri wese mu ndero ye bakabanza kugorwa no kubana mu minsi itarenze itatu baba babaye inshuti biganisha no mu buvandimwe.

Ibi bigaragara bakiri mu mwiherero na nyuma yo kugaruka mu buzima busanzwe. Mu birori no mu byago byo mu buzima busanzwe ababanye mu mwiherero urababonana.

Mu bitabiriye ubukwe bwa Miss Guelda Shimwa harimo Miss Queen Kalimpinya na Miss Elsa Iradukunda bahujwe n'irushanwa n'umwiherero bahuriyemo batari baziranye. 

Umwiherero wa Miss Rwanda 2020 uzatangira tariki ya 09 Gashyantare 2020 witabirwe n’abakobwa 20.


Abakobwa 20 babonye itike yo kujya mu mwiherero w'irushanwa rya Miss Rwanda 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND