RFL
Kigali

VIDEO: Alex Dusabe, Bethlehem, Healing WT na Thacien Titus bahesheje umugisha abitabiriye 'Boneza For Jesus Festival'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/02/2020 14:36
0

Buri mwaka mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza habera igiterane gikomeye cyitwa 'Boneza For Jesus Festival' gitegurwa n'umuryango Arise Rwanda Ministries ukuriwe na Gasangwa John. Igiterane cyo muri uyu mwaka cyabaye tariki 30-31/01/2020 kibera i Boneza mu ishuri Kivu Hills Academy.



Igiterane cy'uyu mwaka cyateguwe ku bufatanye bwa Arise Rwanda Ministries na The Remnant Ministries mu nsanganyamatsiko igira iti "The pursuit of Godliness" iboneka muri 2 Petero 1. Abakozi b'Imana babwirije muri iki giterane ni: Jeff&Sherri Hutcheon, Gasangwa John na Pastor Arsene Manzi umuramyi ubifatanya no kuba 'umubwirizabutumwa'. Abahanzi n'abaririmbyi baririmbye muri iki giterane ni; Alex Dusabe, Thacien Titus, Healing worship team na Bethlehem choir ya ADEPR Gisenyi.

Mu gutangira iki giterane, Jeff & Sherri Hutcheon, Gasangwa John, Thacien Titus n'abandi banyuranye, kuwa Kane berekeje Iwawa bahakorera ivugabutumwa rikomeye, abantu bagera kuri 400 bakira agakiza. Nyuma yaho bakomereje i Boneza, bahahurira na Alex Dusabe, Bethlehem na Healing WT itsinda ryeretswe ko rifite abakunzi benshi cyane mu karere ka Rutsiro cyane cyane mu murenge wa Boneza usanzwe uberamo iki giterane.


Mu ivugabutumwa ryabereye i Boneza abantu 400 bakiriye agakiza

Alex Dusabe wari utaramiye bwa mbere i Boneza, yakiranywe urugwiro, indirimbo ze zirimo 'Umuyoboro', 'Kuki turira', 'Ni nde wamvuguruza' n'izindi zifasha benshi kuramya Imana mu buryo byimbitse. Yacuranze umuziki mwiza wa Live, anyura benshi bitabiriye iki giterane barimo Jeff & Sherri Hutcheon n'inshuti ze z'abanyamerika zari zaje kumushyigikira. Bethlehem choir ifitanye umubano udasanzwe na Arise Rwanda Ministries dore ko buri mwaka itumirwa muri iki giterane, mu muziki w'umwimerere mu majwi adasobanye, yeretswe ko indirimbo zayo ziri mu mitima y'abanya-Rutsiro.


Healing Worship Team yari ihataramiye ku nshuro ya kabiri, yongeye gushimangira ko ari itsinda rikomeye kandi rifite ibihangano bihembura imitima ya benshi. Indirimbo zayo zirazwi cyane i Rutsiro. Iri tsinda ryarishimiwe bikomeye kabone n'ubwo kuri iyi nshuro ryari ryatwaye i Boneza abaririmbyi bacye cyane batagera kuri 15. Thacien Titus wari utaramiye bwa mbere i Boneza, yashimye Imana yamukoreye ibikomeye ikamuha igikundiro mu muziki, ikamuha ubukwe bwiza, urugo rwiza, amafaranga, inzu, imodoka, ikamukura mu kuraguza n'ibindi.

Ibi yabivuze kuwa Kane tariki 30/01/2020 ubwo yari yasabwe na Ev Rukundo Darius umuhuzabikorwa w'iki gitaramo kuvuga ibintu by'ingenzi ashimira Imana. Amaze gushima Imana, Thacien Titus yahise aririmba, acuranga mu buryo bwa 'Playback' benshi bakorwaho buzura Umwuka. Agezemo hagati bamwe biganjemo abanyeshuri ntibamwishimiye cyane dore ko bahisemo kwisohokera barataha. Ku munsi wa nyuma w'iki giterane, ari nabwo hari hitabiriye abantu benshi, Thacien Titus yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze benshi barizihirwa. 

Healing WT ni yo yihariye umunsi mu kwizihira benshi, ibintu byerekanye urwego rushimishije iri tsinda rimaze kugeraho. Ev Darius Rukundo yashimiye byimazeyo abariririmbyi bose bitanze bakitabira iki giterane cyabereye ahantu kure cyane uvuye i Kigali. Yavuze ko umurimo bakora ukomeye ndetse avuga ko uwukora yitanze nta kabuza azagororerwa. Mu kiganiro na InyaRwanda.com Gasangwa John yadutangarije ko iki giterane kimaze gutanga umusaruro ukomeye muri Boneza. Abajijwe abaririmbyi yishimiye cyane mu bamaze gutumirwa muri iki giteane, ku isonga yavuze Healing WT akurikizaho Israel Mbonyi.

Bakozwe mu mutima na Healing Worship Team

REBA HANO ALEX DUSABE ARIRIMBIRA ABANYA-BONEZA


REBA THACIEN TITUS ASHIMA IMANA MBERE YO KURIRIMBA


REBA UKO HEALING WORSHIP TEAM YITWAYE I BONEZA


IMPANURO VISI MEYA MUSABYEMARIYA MARIE CHANTAL YAHAYE ABANYESHURI BA KIVU HILLS ACADEMY N'ABATURAGE BA RUTSIRO

VIDEO: Eric Niyonkuru-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND