RFL
Kigali

VIDEO: Ihere ijisho uko byari bimeze mu gutoranya abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/02/2020 9:06
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2020 hatowe abakobwa 20 bazajya mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 uzatangira tariki 09 Gashyantare 2020. InyaRwanda twabateguriye incamake y'uko byari bimeze.



Gutora aba bakobwa 20 byabereye i Gikondo muri Expo Ground. Akanama Nkemurampaka katoye abakobwa 20 bazajya muri Bootcamp kari kagizwe na Mutesi Jolly, Teddie Kaberuka, Munyaneza James, Mariya Yohana na Hon Agnes Mukazibera. Nyuma yo kwiherera hatangajwe abakobwa babiri bakomeje bitewe n’uko batowe kurusha abandi binyuze kuri interineti, no kuri telefone. Abo ni Nishimwe Naomi na Irasubiza Alliance.

Abandi 18 bakomeje bitewe n’uko bitwaye imbere y’Akanama Nkemurampaka ni: Neza Deborah, Ingabire Gaudence, Ingabire Rehema, Musana Teta Hense, Kirezi Rutaremara Brune, Mukangwije Rosine, Ingabire Diane, Ingabire Jolie Ange, Mutegwantebe Chanice, Kamikazi Rurangirwa Nadege, Akaliza Hope, Umuratwa Anitha, Marebe Benitha, Teta Ndenga Nicole, Uwase Aisha, Nyinawumuntu Rwirirza Delice, Umutesi Denyse, Umwiza Phionnah.

REBA ABAKOBWA 20 BAKOMEJE MU MWIHERERO WA MISS RWANDA 2020


INTAMBUKO Z'ABAKOBWA 54 BAHATANIRAGA KUJYA MURI BOOTCAMP


IBYISHIMO BY'ABAKOBWA 20 BAKOMEJE MURI BOOTCAMP YA MISS RWANDA 2020


VIDEO: Murindabigwi Ivan Eric-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND