RFL
Kigali

Urugendo rw’u Bwongereza mu kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Brexit)

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:1/02/2020 17:18
0


Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2020, uko inshinge z’isaha zikaragaga ziganisha kuri saa tanu za ninjoro ku isaha ngengamasaha, niko u Bwongereza na bwo bwavaga mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi. Iryavuzwe byarangiye ritashye kuri iyo saha.



Urugendo rwo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi wamaze igihe kigera ku minsi igihumbi yose, iyo ni imyaka itatu. Nyamara abakurikiranira ibya hafi iby’ uru rugendo rwiswe “Brexit” (British-Exist), basanga rutaratangiranye na kamarampaka yabaye mu mwaka wa 2016 ubwo abaturage b’u Bwongereza batoraga umushinga wo kuva muri uyu muryango. Twakwibutsa abantu ko iyi kamarampaka yasize yerekanye ko Abongereza 52% bari bashyigikiye kuva muri uyu muryango. 

Ubwo inshinge z’isaha iri ku munara w’ingoro ya Westminster—aha ni ho inteko nshingamategeko y’Abongereza ikorera— zahuriraga muri saa tanu, u Bwongereza ku mugaragaro bwari buvuye mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Ibi byabaye ibihe bikomeye mu mateka y’uyu muryango dore ko mu myaka 63 umaze, u Bwongereza bubaye igihugu cya mbere kivuye muri uyu muryango. 

Ubumwe bw’Uburayi n’Ubwongereza

Mu gihe kingana n’imyaka 47 u Bwongereza bwari bumaze muri uyu muryango; hari bamwe mu banyaporitiki bakomeje kwerekana ko batari bashyigikiye kuwubamo. Dufashe urugero rwa hafi: Ningel Farage uyoboye ishyaka ryitiriwe Brexit we ntiyakozwaga ibyo kuba muri uyu muryango. We kimwe n’abandi barwanyaga igitekerezo cyo kuguma muri uyu muryango bavugaga ko amahame ashyize imbere yose ibihugu byayashyira mu bikorwa bitarinze kuwubamo.

Bimwe mu byo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wimakaza harimo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa. Uyu muryango na none uharanira ko habaho koroherezwa ubucuruzi ku bihugu 28 binyamuryango kimwe n’ibindi bikorwa by’iterambere. Ntitwakwirengagiza ko uyu muryango ufite ibindi bikorwa nk’urukiko, komisiyo iwuyobora kimwe n’inteko ishingamategeko.

Bamwe mu banyaporitiki b’Abongereza babona ko igihugu cyabo gishobora gutsura umubano mwiza n’ibindi bihugu bitagombereye kubarizwa mu muryango. Ikindi cy’ingenzi barwanya harimo no gutanga umusanzu w’ubunyamuryango kimwe n'uko amahame y’uyu muryango yabatezaga ibibazo. Nyamara n’ubwo nta tegeko rigena ibyo kwakira abimukira uyu muryango uhuriyeho, u Bwongereza butangaza ko iyi politiki Ubumwe bw’Uburayi buyishyigikiye kandi bwo butayikozwa.

Ahazaza ku mubano w’uyu Muryango n’Ubwongereza

Kwigenga kuri politiki n’amahanga kimwe n’iyi mbere mu gihugu tutibagiwe ibijyanye n’ubucuruzi kimwe n’inganda biri mu biteye u Bwongereza kuva muri uyu muryango. 

Amabendera y’Ubumwe bw’Uburaya mu Bwongereza yarurukijwe, bamwe mu  Bwongereza bishimira gusohoka muri uyu muryango, ariko se ni iki gikurikiyeho?

Professor, Lucas Scott umwarimu wa politiki mpuzamahanga muri kaminuza ya Birmingham yatangarije igitangazamakuru Aljazeera ko urugamba ari bwo rutangiye. Yongeyeho ko ibijyanye no gushyiraho amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ubumwe bw’Uburayi n’u Bwongereza mu bijyanye n’inganda, uburobyi, ubucuruzi, imipaka ya Ireland kimwe n’amabanki ari rwo rugamba rukurikiye kandi rutoroshye na mba!.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND