RFL
Kigali

Oda Paccy: Igitekerezo cyo gushinga ‘Ladies Empire’, abamwijunditse avuze Lick Lick n'akanunu ku bukwe bwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2020 16:27
0


Umuhanzikazi Uzamberumwana Pacifique wiyise Oda Paccy yamuritse ku mugaragaro inzu itunganya amajwi, amashusho n’indi mishinga ifitiye akamaro kanini umuryango nyarwanda yise “Ladies Empire”.



Oda Paccy umwibuke mu ndirimbo zitandukanye ziri mu njyana ya Hip Hop zakunzwe mu buryo bukomeye nka “Rendez-Vous” yahuriyemo n’abandi bahanzi, “Miss Independent” yitiriwe, “Ndi Uwawe”, “Biteye Ubwoba” n’izindi zatumye ashyirwa mu bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki.

Mu gihe cy’imyaka igera ku icumi ntiyatengushye injyana ya Hip Hop kuko ariyo yubakiyeho. Yagiye acika intege mu muziki bitewe n’impamvu zitandukanye ariko agakomeza ingazi yazamukiyeho ashinga Girls Empire yaje guhindurira izina ayita Ladies Empire ‘kuko twarakuze’.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020 uyu muhanzikazi yatumiye inshuti ze, itangazamakuru n’abafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro abamukira inzu irimo ibikoresho bigezweho bifata amashusho, amajwi n’ibindi.

Yerekanye afite inshingano zitandukanye muri Ladies Empire barimo  batumbiriye kuzamura ubu bwami bw’abakobwa ‘kuko siho twifuza’.  Yanekanye kandi umuhanzi Alto, imfura muri Ladies Empire ndetse na Muyoboke Alexis wagizwe umufatanyabikorwa.

Muri uyu muhango ntihagaragaye Producer Junior Multisystem ndetse n’umuhanzikazi Nesa. Oda yavuze ko batagiye kure ya ‘studio’ ahubwo ko Nesa yagize impamvu z’ubuzima zatumye ataboneka ndetse ko na Junior bazakomeza gukorana.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Oda Paccy yavuze ko imyaka umunani yari ishize afite igitekerezo cyo gushinga ubwami bwe kandi ko hamwe n’inshuti ze n’abandi abashije kubigeraho hasigaye kubisigasira.

Avuga ko mu 2012 amurika Album yise “Miss President” yatekereje ku hazaza he mu buzima busanzwe no mu muziki asanga igihe cyigeze cyo kwiteza imbere, gufasha abahanzi, abakeneye ubujyanama n’abandi.        

Yagize ati “Nibwo natekereje nti mu myaka itanu iri imbere nzaba mfite iki? Ni uwuhe musanzu. Paccy azaba ari muntu iki. Ni ikintu rero iyo myaka yose namaze mfite mu mutwe no mu mutima.”

Paccy avuga ko n’ubwo imyaka umunani yari ishize atarashyira mu ngiro iki gitekerezo ikosa yari kuzicuza mu buzima bwe ari ‘ukurota ibintu ariko ntubishyire mu bikorwa’.

Ngo hari igihe cyageze acika intege ndetse bamwe batangira kumubwira ko urugamba yiyemeje atazarunesha ariko ‘muri kamare yanjye indwara yo gucika intege ntayo ngira ndi wa muntu ukomeza guhatana umunsi ku munsi’.

Uyu muhanzikazi afite umwana w’umukobwa yabyaranye na Producer Lick Lick ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwana ubu ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

HASHIZE AMEZI UMUNANI ODA PACCY ASOHOYE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "HAPPY"

">

Mu minsi ishize Oda Paccy yashyize ifoto ya Lick Lick kuri konti ya Instagram amwifuriza isabukuru y’amavuko. Mu bitekerezo bya benshi barashimye ariko abandi bavuga ko uyu muhanzikazi ‘yihomye’ kuri Lick Lick.

Paccy yabwiye INYARWANDA, ko atihomye ahubwo ko bamwe mu banyarwanda bita cyane ku bintu bitabareba. Ati “Bamwe mu banyarwanda bareba ibitabareba. Ndumva ni iryo jambo ryo nyine navuga.

“Impamvu mbyita kureba ibitabareba ntekereza ko tuziranyi byinshi birenze ibyo bo baziranyi [Aravuga Lick Lick] nawe."

Uyu muhanzikazi nta gihe kinini ateguje kurushinga mbere y’umwaka wa 2021. Yavuze ko afite icyizere cy’uko uyu mwaka wa 2020 uzarangira abonye umugabo bazatangira urugendo rushya rw’ubuzima.

Ati “Imana iramfasha uwo mwenda muvemo uyu mwaka. Ntawamenya wenda uyu mwaka umuntu…Umwaka ushobora kurangira nibitseho umugabo,”

Uyu muhanzikazi avuga ko mu bikorwa bya vuba bigiye gusohoka muri Ladies Empire harimo n’indirimbo nshya y’umuhanzi Alto.

Muyoboke Alexis wagizwe umufatanyabikorwa muri Ladies Empire yavuze ko yemeranyije gukorana na Oda Paccy nyuma y’uko asanze bahuje gukunda imyidagaduro kandi nawe akaba ari bwo buzima bwe bwa buri munsi.

Mike Karangwa n'umufasha we bashyigikiye Oda Paccy mu muhango yamurikiyemo 'Ladies Empire'

Bad Rama Umuyobozi wa Label ya The Mane yavuze ko abahuriye mu ruganda rw'imyidagaduro bakwiye gushyira hamwe aho guhora bashwana

Oda Paccy n'umujyanama w'abahanzi Elyse Nadia

Umuhanzikazi Oda Paccy aganira n'umunyamakuru David Bayingana

KANDA HANO: ODA PACCY YAVUZE KUBA MWIJUNDITSE AVUZE LICK LICK, UKO YATANGIJE LADIES EMPIRE N'IBINDI

">

VIDEO: MURINDABIGWI Eric Ivan-INYARWANDA TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND