RFL
Kigali

Social Mula yasohoye indirimbo nshya yakoranye n'umunya-Ghana Magnom-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2020 16:56
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Mugwaneza Lambert wiyise Social Mula yasangije abafana be indirimbo nshya “Whine am” yakoranye n’umunya-Ghana Magnom uheruka i Kigali aho yaririmbye mu gitaramo gisoza ‘Izihirwe na Muzika’.



Social Mula wari uherutse gusohora indirimbo “Yayoboye” mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020 yanditse kuri konti ya Instagram amenyesha ko yasohoye indirimbo nshya yakoranye n’umunya-Ghana uri mu bakunzwe n’urubyiruko muri Afurika, Joseph Bulley wiyise Magnom.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor P. Magnom na Social Mula baririmba basaba umukobwa bahuye mu bihe bishize akanga kubyina ko igihe ari iki abyine azunguze imbere, inyuma, ibumoso n’iburyo.

Social Mula yabwiye INYARWANDA, ko Magnom ariwe wifuje ko bakorana indirimbo kandi ko asanzwe aziranyi na Pastor P ari nayo mpamvu byoroshye mu ikorwa ry'iyi ndirimbo. Yavuze ko umushinga w'iyi ndirimbo watangiriye mu gitaramo cya 'Izihirwe na Muzika' bahuriyemo.

Magnom yasabye abafana be gushakisha iyi ndirimbo ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.

Ibaye indirimbo ya mbere Social Mula asohoye kuva yamurika Album yise “Ma Vie”. Ibaye n'indirimbo ya mbere Magnom ashyize hanze kuva uyu mwaka watangira.

Ku wa 20 Ukuboza 2019 Magnom yataramiye i Kigali mu gusoza ibitaramo bya muzika ‘Izihirwe na Muzika’ byateguwe na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi yari aririmbiye i Kigali, kuko ku wa 31 Ukuboza 2017 yaririmbiye mu gitaramo cy’uruvange rw’umuziki cya ROC NYE giherekeza umwaka wa 2017, cyabereye muri Kigali Serena Hotel.

Yavukiye mu Mujyi wa Accra muri Ghana. Ni umunyamuziki wabigize umwuga wubakiye ku njyana ya Dancehall iri mu zigezweho muri iki gihe, Hip Hop ndetse na Afrobeats.

Yagize igikundiro iwabo muri Ghana abicyesha indirimbo yise “Illuminati” yakoranye na Sarkodie watwaye BET Award. 

Magnom yakuriye iruhande rwa Se, umuhanga mu kumva uburyohe bw’indirimbo zitandukanye byanatumye umwana we yirundurira mu muziki. 

Yabanje kuba umuraperi afatanya na mugenzi we Asem baza gutandukana mu gihe gito ayoboka inzira yo gutunganya indirimbo. Muri icyo gihe yumvise ko nawe yatangira kwikorera indirimbo ze bwite. 

Yize amashuri abanza kuri Christ the King, ayisumbuye yiga kuri St. Peters. Afite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri University of Ghana aho yize ibijyanye n’indimi n’imyemerere.

Urugendo rw’umuziki we yarukomeje yiga muri Kaminuza kuko ari bwo yatangiye kwiyegereza abahanzi bakomeye bo muri Ghana.

Byatumye akorana indirimbo n’abahanzi bakomeye nka Sarkodie, VVIP, Samini, Edem, Raquel, Guru, 2face Idibia, Shaker, Flowking, Stone, Asen, Popcaan n’abandi bakomeye.

Mu mwaka wa 2015 yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya ‘Ghana Music Awards’ abicyesha indirimbo ye ‘Koene’.

Magnom aheruka i Kigali mu gitaramo cya 'izihirwe na Muzika' yatanzemo ibyishimo

Social Mula yavuze ko yishimiye gukorana indirimbo n'umunya-Ghana Magnom

Social Mula yakoranye indirimbo na Magnom uheruka gutaramira i Kigali muri 'Izihirwe na Muzika'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "WHINE AM" YA SOCIAL MULA NA MAGNOM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND