Abenshi mu b’igitsina gore bakunda kurara bambaye amakariso nyamara abahanga bavugako ashobora kugira ingaruka mbi. Ubusanzwe umugore akwiye kurara yambaye ikariso igihe hari impamvu z’ingenzi zirimo nko kuba ari mu mihango.
Inkuru
ya media254.com ivuga ko abaganga bavuga ko igitsina gore gikenera guhumeka
kugira ngo kitagira uburwayi cyangwa umuhumuro mubi. Akaba ariyo mpamvu
abaganga bagira inama abagore ko bajya kuryama batambaye .
Umuganga
witwa Dr Grace Obong avuga ko ikibazo kinini ari uko abagore bakunda kwambara
amakariso y’ubwoko bwinshi mu gihe cy’umunsi, imyenda ibafashe idatuma igitsina
cyabo gihumeka n’ibindi.
Avuga
ko ari byiza ko bazajya bambara amakariso nibura akozwe mu ipamba, n’ubwo
abenshi bakunda kwiyambarira izindi zitari izo mu ipamba,bakazambara umunsi
wose. Ibi bikaba bishobora gutera uburwayi kandi bukomeye mu gitsina
cy’umugore.
Zimwe mundwara ushobora kwibasirwa
nazo igihe urara wambaye ikariso:
Bactirial vaginosis(BV):
Inzobere zivuga ko igitsina cy’umugore ubusanzwe kiba gifite udukoko twiza
twinshi (Good Bacteria) hamwe n’utwangiza duke(harmful bactiria).
Umuntu
arwara BV iyo byahindutse umugore akaba afite utwo dukoko twangiza twinshi
utwiza tukaba duke. Dr Obong akaba avuga ko abagore barwaye BV akenshi bagira
ibintu bibava mu gitsina kandi bifite umunuko abagore na bo bakaba bavuga ko
iyo bamaze gukora imibonano mpuzabitsina bagira umunuko mwinshi cyane.
Candida:
Iyi ni indwara hafi 75% y’abagore bakunda kuyirwara, ikaba ari imwe mu ngaruka
yo kurara wambaye ikariso.
Iyo
umugore yambaye ikariso imufashe, ikozwe mu mwenda udatuma umwuka ubona aho
unyura bituma mu gitsina huzuramo icyokere bigatuma arwara iyi ndwara ya
candida.
Umuganga
witwa Evelyn Resh yagize ati “Numva umuntu w’igitsinagore atagakwiye kuryama
yambaye ikariso. Guha umwuka igitsina cyawe amasaha 8 cyangwa arenga umuntu aba
aryamye ku munsi bituma haruhuka hakabona umwuka.”
N’ubwo
Candida atari indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina abaganga bavuga ko
umugabo iyo yaryamanye n’umugore uyirwaye atangira kwishima, akazana n’udusebe
ku gitsina iyo amaze gukora imibonano.
Undi
muganga uvura indwara z’abagore Dr Jennifer Bradford avuga ko kwambara ikariso bituma imyanya
y’umugore igira ubushyuhe bwinshi cyane cyane Ku bagore bakunda kugira ikibazo
cyo kubira icyuya cyinshi.
Ibi
ngo bishobora kubatera uduheri dutuma bahora bishima. Yakomeje avuga ko nubwo
hataramenyekana neza ikintu gituma imyanya y’umugore ihorana ubuzima bwiza,
ariko ngo hari ibimenyetso ko guhora umuntu yambaye ikariso byongera ibyago byo
kuba yarwara indwara mu myanya ndangagitsina ye.
Abaganga
bavuga ko kuri bamwe badashobora kuryama batambaye ikariso bagakwiye kurara
bambaye udukabutura (Boxers), cyangwa amapantaro yo kurarana (Pyjamas).
TANGA IGITECYEREZO