RFL
Kigali

Abagore: Dore ingaruka zo kurara wambaye ikariso

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:31/01/2020 17:03
0


Abenshi mu b’igitsina gore bakunda kurara bambaye amakariso nyamara abahanga bavugako ashobora kugira ingaruka mbi. Ubusanzwe umugore akwiye kurara yambaye ikariso igihe hari impamvu z’ingenzi zirimo nko kuba ari mu mihango.



Inkuru ya media254.com ivuga ko abaganga bavuga ko igitsina gore gikenera guhumeka kugira ngo kitagira uburwayi cyangwa umuhumuro mubi. Akaba ariyo mpamvu abaganga bagira inama abagore ko bajya kuryama batambaye .

Umuganga witwa Dr Grace Obong avuga ko ikibazo kinini ari uko abagore bakunda kwambara amakariso y’ubwoko bwinshi mu gihe cy’umunsi, imyenda ibafashe idatuma igitsina cyabo gihumeka n’ibindi.

 

Avuga ko ari byiza ko bazajya bambara amakariso nibura akozwe mu ipamba, n’ubwo abenshi bakunda kwiyambarira izindi zitari izo mu ipamba,bakazambara umunsi wose. Ibi bikaba bishobora gutera uburwayi kandi bukomeye mu gitsina cy’umugore.

 

Zimwe mundwara ushobora kwibasirwa nazo igihe urara wambaye ikariso:

Bactirial vaginosis(BV): Inzobere zivuga ko igitsina cy’umugore ubusanzwe kiba gifite udukoko twiza twinshi (Good Bacteria) hamwe n’utwangiza duke(harmful bactiria).

Umuntu arwara BV iyo byahindutse umugore akaba afite utwo dukoko twangiza twinshi utwiza tukaba duke. Dr Obong akaba avuga ko abagore barwaye BV akenshi bagira ibintu bibava mu gitsina kandi bifite umunuko abagore na bo bakaba bavuga ko iyo bamaze gukora imibonano mpuzabitsina bagira umunuko mwinshi cyane.

Candida: Iyi ni indwara hafi 75% y’abagore bakunda kuyirwara, ikaba ari imwe mu ngaruka yo kurara wambaye ikariso.

Iyo umugore yambaye ikariso imufashe, ikozwe mu mwenda udatuma umwuka ubona aho unyura bituma mu gitsina huzuramo icyokere bigatuma arwara iyi ndwara ya candida.

Umuganga witwa Evelyn Resh yagize ati “Numva umuntu w’igitsinagore atagakwiye kuryama yambaye ikariso. Guha umwuka igitsina cyawe amasaha 8 cyangwa arenga umuntu aba aryamye ku munsi bituma haruhuka hakabona umwuka.”

 

N’ubwo Candida atari indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina abaganga bavuga ko umugabo iyo yaryamanye n’umugore uyirwaye atangira kwishima, akazana n’udusebe ku gitsina iyo amaze gukora imibonano.

Undi muganga uvura indwara z’abagore Dr Jennifer Bradford  avuga ko kwambara ikariso bituma imyanya y’umugore igira ubushyuhe bwinshi cyane cyane Ku bagore bakunda kugira ikibazo cyo kubira icyuya cyinshi.

 

Ibi ngo bishobora kubatera uduheri dutuma bahora bishima. Yakomeje avuga ko nubwo hataramenyekana neza ikintu gituma imyanya y’umugore ihorana ubuzima bwiza, ariko ngo hari ibimenyetso ko guhora umuntu yambaye ikariso byongera ibyago byo kuba yarwara indwara mu myanya ndangagitsina ye.

 

Abaganga bavuga ko kuri bamwe badashobora kuryama batambaye ikariso bagakwiye kurara bambaye udukabutura (Boxers), cyangwa amapantaro yo kurarana (Pyjamas).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND