RFL
Kigali

#EndPovertPeriod: Jules Sentore yatanze cotex 500, Knowless atanga 50

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:31/01/2020 12:17
0


Umuhanzi Jules Sentore yemeye gutanga ibikoresho by’isuku byifashishwa n’abakobwa mu gihe cy’imihango 500 [cotex] naho Butera Knowless atanga 50 mu rwego rwo gushyikira ubukangurambaga bwiswe #EndPeriodPovert buri gukorerwa ku rubuga rwa Twitter.



Hashize iminsi ku rubuga rwa Twitter hari gukorerwa ubukangurambaga bugamije gukusanya ibikoresho by’isuku byifashishwa n’abakobwa bari mu mihango [cotex] mu rwego rwo gufasha ababikineye badafite ubushobozi.

Ni ubukangurambaga bukorwa mu buryo bukunzwe kwitwa Challenge aho umuntu avuga umuhigo we akagira n’undi atumira kugira ngo bifatanye.

Abantu benshi bakomeje guhiga umubare wa cotex bazatanga muri iki gikorwa barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, wemeye gutanga izigera ku 100 buri kwezi, umukobwa we Ange Kagame wemeye gutanga 80, abayobozi mu nzego zitandukanye, imiryango n’abantu ku giti cyabo.

Umuhanzi Jules Sentore ukunzwe mu njyana gakondo, abisabwa na Kim Kamasa, yemeye gutanga cotex 500 zo gufasha abana b’abakobwa bazikeneye.

Butera Knowless we abisabwe na Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba yiyemeje gutanga cotex 50 mu rwego rwo gushyigikira iki gitekerezo.

Impamvu yatumye hatangizwa ubu bukangurambaga ni uko 2014 yagaragaje ko nibura umukobwa umwe mu 10 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nibura yasibye ishuri iyo ari imihango bitewe n’uko aba adafite ibi bikoresho by’isuku. 

Jules Sentore yemeye gutanga Cotex 500







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND