Nishimwe Naomi wari umaze iminsi arusha abo bahanganye muri Miss Rwanda 2020 mu matora yo kuri telefone yasubijwe inyuma na bagenzi be barimo Irasubiza Alliance na Kirezi Rutaremara Brune.
Tariki 23 Mutarama 2020 nibwo hatangiye amatora yo
kuri telefone na interineti mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.
Abakobwa 54 bavuye mu ntara enye zigize u Rwanda n’Umujyi
wa Kigali, nibo bari gutahana kugira ngo babiri bazarusha abandi gukundwa na
rubanda bazahite bajya mu mwiherero badahatanye.
Kuri uyu munsi tariki 30 Mutarama 2020 icyumweru
kirashize, inshuti, abavandimwe n’abakurikira irushanwa bari gutora abo
bifuriza kwegukana ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco.
Ukurikije uko amatora yagiye agenda haba kuri
interineti na kuri telefone abakobwa babiri ari bo Nishimwe Naomi na Irasubiza
Alliance nibo bihariye imyanya y’imbere
kuko bagenda basimburanwa.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Irasubiza Alliance ni we
wari imbere ku matora yo kuri telefone naho Nishimwe Naomi ari uwa mbere kuri
interineti. Kuva ku wa Kabiri kugera ku wa Gatatu Nishimwe Naomi ni we wari
uyoboye ku majwi yo kuri telefone.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ibintu byahinduye
isura kuko Nishimwe Naomi yigijwe inyuma n’abari bamukurikiye akajya ku mwanya
wa gatatu n’amajwi 60,214. Ufite amajwi ya mbere ni Irasubiza Alliance umaze
gutorwa inshuro ibihumbi 68,842 mu gihe Kirezi Rutaremara Brune ari uwa kabiri
n’amajwi 66,951.
Nyuma y’aba batatu ba mbere harimo ikinyuranyo kinini
cyane kuko uri ku mwanya wa kane ari we Ishimwe Meryse afite amajwi 34,971
angana na ½ cy’ay’uwa mbere.
Kuri interineti Irasubiza Alliance ni we wa mbere n’amajwi
38,448, Nishimwe Naomi akaba uwa kabiri n’amajwi 37,509 mu gihe Kirezi Rutaremara ari uwa gatatu n’amajwi 17902.
Amajwi yo kuri telefone afite agaciro 60% ayo kuri
interineti 20% mu gihe uko umuntu yakunzwe mu gihe cy’irushanwa bizahabwa nabyo
20%.
Biteganyijwe ko irushanwa ryo gutora abakobwa
bazakomeza mu mwiherero rizaba tariki 01 Gashyantare 2020 I Gikondo ahasanzwe
habera imurikagurisha mpuzamahanga.
Umwiherero uzabera I Nyamata muri Golden Tulip Hotel guhera tariki 09 Gashyantare 2020 irushanwa risozwe tariki 29 uko kwezi.
Irasubiza Alliance ni we urusha abandi amajwi
Kirezi Rutaremara Brune ni uwa kabiri kuri telefone akaba wa gatatu kuri interineti
TANGA IGITECYEREZO