RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Nishimwe Naomi wari umaze iminsi ari uwa mbere bamwigaranzuye

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:30/01/2020 11:38
1


Nishimwe Naomi wari umaze iminsi arusha abo bahanganye muri Miss Rwanda 2020 mu matora yo kuri telefone yasubijwe inyuma na bagenzi be barimo Irasubiza Alliance na Kirezi Rutaremara Brune.



Tariki 23 Mutarama 2020 nibwo hatangiye amatora yo kuri telefone na interineti mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Abakobwa 54 bavuye mu ntara enye zigize u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, nibo bari gutahana kugira ngo babiri bazarusha abandi gukundwa na rubanda bazahite bajya mu mwiherero badahatanye.

Kuri uyu munsi tariki 30 Mutarama 2020 icyumweru kirashize, inshuti, abavandimwe n’abakurikira irushanwa bari gutora abo bifuriza kwegukana ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco.

Ukurikije uko amatora yagiye agenda haba kuri interineti na kuri telefone abakobwa babiri ari bo Nishimwe Naomi na Irasubiza Alliance  nibo bihariye imyanya y’imbere kuko bagenda basimburanwa.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Irasubiza Alliance ni we wari imbere ku matora yo kuri telefone naho Nishimwe Naomi ari uwa mbere kuri interineti. Kuva ku wa Kabiri kugera ku wa Gatatu Nishimwe Naomi ni we wari uyoboye ku majwi yo kuri telefone.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ibintu byahinduye isura kuko Nishimwe Naomi yigijwe inyuma n’abari bamukurikiye akajya ku mwanya wa gatatu n’amajwi 60,214. Ufite amajwi ya mbere ni Irasubiza Alliance umaze gutorwa inshuro ibihumbi 68,842 mu gihe Kirezi Rutaremara Brune ari uwa kabiri n’amajwi 66,951.

Nyuma y’aba batatu ba mbere harimo ikinyuranyo kinini cyane kuko uri ku mwanya wa kane ari we Ishimwe Meryse afite amajwi 34,971 angana na ½  cy’ay’uwa mbere.

Kuri interineti Irasubiza Alliance ni we wa mbere n’amajwi 38,448, Nishimwe Naomi akaba uwa kabiri n’amajwi 37,509 mu gihe Kirezi  Rutaremara ari uwa gatatu n’amajwi 17902.

Amajwi yo kuri telefone afite agaciro 60% ayo kuri interineti 20% mu gihe uko umuntu yakunzwe mu gihe cy’irushanwa bizahabwa nabyo 20%.

Biteganyijwe ko irushanwa ryo gutora abakobwa bazakomeza mu mwiherero rizaba tariki 01 Gashyantare 2020 I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga.

Umwiherero uzabera I Nyamata muri Golden Tulip Hotel guhera tariki 09 Gashyantare 2020 irushanwa risozwe tariki 29 uko kwezi. 

Irasubiza Alliance ni we urusha abandi amajwi

Kirezi Rutaremara Brune ni uwa kabiri kuri telefone akaba wa gatatu kuri interineti

Nishimwe Naomi wari umaze iminsi ayoboye yasubiye inyuma





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hatangimana hassan 4 years ago
    Nishimwe Naomi turamukunda tuzagotora turamushigikiye pe..... Turamukunda





Inyarwanda BACKGROUND