RFL
Kigali

Zebedayo Family igizwe n'abantu 14 basangiye amaraso barimo Diane na Tresor igarukanye imbaraga nyinshi mu 2020

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/01/2020 17:08
1


Zebedayo Family ikuzwe mu ndirimbo; Ingabo, Umugisha, Urakwiriye, Halleluya, Igicaniro n'izindi zinyuranye, igarukanye imbaraga nyinshi muri uyu mwaka wa 2020 nyuma y'igihe kitari gito aba baririmbyi bari bamaze batumvikana cyane.



Zebedayo Family ni itsinda rigizwe n'abantu bakomoka kuri nyakwigendera Claude Rugirira Zebedayo wari umuririmbyi ukomeye. Iri tsinda ryatangiye rigizwe n'abavandimwe 6 ni ukuvuga abana ba Zebedayo ariko ubu ryaragutse dore ko magingo aya rigizwe n'abantu 14 barimo abana 6 ba Zebedayo, abakwe be n'umukazana we umwe ndetse n'abuzukuru be hakiyongerayo n'umufasha we.

Mu bagize Zebedayo Family harimo abafite amazina azwi cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda barimo Diane Nyirashimwe wamamaye muri True Promises na Healing Worship Team ndetse na Tresor Ndayishimiye watangije itsinda True Promises ryamamaye birenze mu ndirimbo 'Mana Urera' ndetse rikaba riherutse gutumira i Kigali icyamamare Benjamin Dube. Nyuma yo gukora album ya mbere n'iya kabiri zigakundwa, kuri ubu batangiye gukora album nshya nyuma y'igihe kitari gito bari bamaze barihaye akaruhuko.

Diane yabwiye InyaRwanda.com ko musaza we Tresor ari we wagize igitekerezo cyo gushinga Zebedayo Family. Yavuze ko igitekerezo cye bagisamiye hejuru na cyane ko gukorera Imana bigomba guhera mu rugo. Yagize ati "Uwazanye igitekerezo ni imfura yacu Tresor abitubwiye twahise tubyemera byihuse kuko gukorera Imana bigomba guhera mu rugo."


Bamwe mu bagize Zebedayo Family

Kuba Zebedayo Family ibarizwamo abasanzwe ari abaririmbyi mu matsinda atandukanye ndetse n'abandi badafite itsinda na rimwe babarizwamo yewe bakaba atari n'abaririmbyi ku giti cyabo, Diane yabajijwe niba bahuza iyo barimo kuririmba, adusubiza agira ati "Turahuza kuko dukora ama practice cyane ko twese tubarizwa mu matsinda atandunye uretse bacye."

Abajijwe niba kuririmba mu matsinda arenze rimwe bitagira itsinda runaka bibangamira, yavuze ko n'umwe bihungabanya rwose ahubwo ngo usanga amatsinda yandi ari yo aza ku isonga mu kubashyigikira cyane. Yagize ati "Ntacyo bihungabanya pe kuko ni bo ba mbere badushyigikira kandi ntabwo twica gahunda z'amatsinda kubera Zebedayo Family."

Diane yadutangarije ko uyu mwaka wa 2020 bafite intego yo gukora album nshya ndetse bamaze no gushyira hanze imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi album. Ati "Tumaze gukora indirimbo nyinshi album ebyiri ari iziri hanze n'izindi zitarajya hanze. Hanyuma uyu mwaka dufite gahunda yo gukora indi album twanabitangiye ubu hamaze gusohoka imwe yitwa NSHIKAMIZA."

Yavuze ko iyi ndirimbo bashyize hanze ari isengesho ry'umuntu usaba Imana kumushikamiza mu maboko yayo. Ati "Ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo icya mbere ni isengesho rivuga ngo Mana unshikamize mu maboko singateshuke kandi ibyo Imana idukorera ntitukabyibagirwe kuko hari igihe Imana ikugirira neza ukabyibagirwa bitewe n'ibihe umuntu aba arimo."

UMVA HANO 'NSHIKAMIZA' INDIRIMBO NSHYA YA ZEBEDAYO FAMILY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Josiane4 years ago
    Ndabakunda cyane kdi turabahyigikiye.





Inyarwanda BACKGROUND