Tariki 26 Mutarama 2019 ni bwo umukobwa w’imyaka 19 Nimwiza Meghan yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, asimbura Iradukunda Liliane wari urimaranye umwaka.
Wari umugoroba w’ibyishimo kuri Nimwiza Meghan wari uhigitse
abandi bakobwa 19 bari bahanganye nyuma yo gushimwa n’akanama nkemurampaka kasanze ahiga abandi
mu bwiza, ubwenge n’umuco.
Ni ijoro ritazibagirana kuri we kuko kuva icyo gihe yatangiye kubarirwa umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi, hanze hari
imodoka yateguriwe yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ifite agaciro ka miliyoni 15, n’ibindi
byinshi byamuhinduriye ubuzima.
N’ubwo yari muto mu myaka ariko yari abizi neza ko
naryama agashira amavunane y’irushanwa, agomba no gutekereza uko azashyira mu
bikorwa umushinga we wo gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi n’ibindi
bikorwa bituma abera abandi bakobwa urugero.
Imodoka yahawe ntabwo ari yo kuryamo umunyega ahubwo
yari iyo kumufasha kugenda mu bice bitandukanye by’igihugu kandi ni ko byagenze
kuko nta ntara n’imwe y’u Rwanda ibikorwa bye bitagezemo.
Mu ntangiriro za Werurwe 2019 akazi karatangiye, maze Nimwiza
Meghan yerekeza mu Karere ka Bugesera mu ishuri ryisumbuye rya Gashora Girls
Academy mu biganiro byiswe “Link Up Business” maze ababwira ko mu buhinzi
harimo amahirwe menshi cyane cyane mu rubyiruko.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore uba
tariki 08 Werurwe buri mwaka, Nimwiza Meghan aherekejwe n’igisonga cya mbere
Yassip Casimir, Miss Photegenic Muyango Claudine na Umunyana Shanitah wabaye
igisonga cya mbere mu 2018 bifatanyije n’abanyeshuri bo muri Riviera High
School.
Mbere y’uko atangira byimbitse gushyira mu bikorwa
umushinga wo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi n’ubworozi, Nimwiza
Meghan yawumurikiye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi nawe amwemerera
kumushyigikira.
Muri Gicurasi 2019 ni bwo yahise atangira ubu
bukangurambaga abuhera mu Karere ka Musanze
aganira n'urubyiruko rwaho rukora ubuhinzi banarebera hamwe uko ubuhinzi bwatera imbere
bushingiye k'urubyiruko.
Ubu bukangurambaga kandi yanabukoreye mu bigo by’amashuri
yisumbuye byo muri aka Karere, akangurira abanyeshuri gutinyuka gukora ubuhinzi
ndetse ahava bubatse uturima tw’igikoni.
Ubu bukangurambaga kandi yabukoreye mu Karere ka
Rubavu ho mu ntara y’Uburengerazuba, Huye na Gisagara ho mu ntara y’Amajyepfo
no mu Karere ka Bugesera ko mu Ntara y’Uburasirazuba.
Nimwiza Meghan wabaga uherekejwe na Iradukunda Liliane
yabaga ari kumwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo abashinzwe ikigega cya BDF,
RYAF n’inzego z’ibanze.
Muri Kamena yasuye abakecuru intwaza zituye mu mpinga
nzima ya Bugesera mu rwego rwo gusohoza isezerano yari yarazihaye ubwo we na
bagenzi be bazisuraga bari mu mwiherero.
Ari kumwe na Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda
Elsa na Iradukunda Liliane wa 2018, berekeje i Bonn mu Budage aho bitabiriye
Rwanda Day. Nyuma y’aho bazengurutse ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u
Burayi mu rwego rwo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda.
Bagiye basura ibyiza nyaburaga muri ibyo bihugu ndetse
banahura n’abahagarariye u Rwanda mu Buholandi no mu Bubiligi.
Umushinga wa nyuma Nimwiza Meghan yakoze ni uwo
kurwanya imirire mibi mu bana, aho yiyemeje gukurikirana abagera kuri 50 bo mu
Karere ka Nyamagabe kugeza bakize indwara ziterwa n’imirire mibi bari bafite.
Yerekeje mu irushanwa rya Miss World 2019 ryabereye mu
Bwongereza n’ubwo nta mwanya mu ihemberwa yabashije kwegukana, Nimwiza Meghan
yatoranyijwe nk’uhagarariye abandi ubwo we bagenzi be bakomoka mu bihugu byo mu
muryango wa Common Wealth basura umunyamabanga mukuru wawo.
Nimwiza Meghan amaze iminsi yitabira ibikorwa by’amajonjora
yo gushaka umukobwa uzamusimbura aho azamenyekana tariki 25 Gashyantare 2020.
Nimwiza Meghan i London mu Bwongereza
Ku ngoma ye Meghan yitaye ku bana bafite ikibazo cy'imirire mibi
Meghan na bagenzi be bagiranye ibiganiro na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi
Yasuye ahantu nyaburanga mu Bubiligi
Yageze no mu Bubiligi ahura na Ambasaderi w'u Rwanda
Nimwiza yitaye ku buhinzi muri manda ye
Miss Nimwiza Meghan yigishije urubyiruko kwitabira ubuhinzi
Ntiyijanaga no gufata isuka
Yasuye Intwaza z'i Bugesera nk'uko yari yarabibasezeranyije
Yitabiriye inama zitandukanye zivuga ku buhinzi
Nimwize Meghan yibanze ku banyeshuri biga mu yisumbuye ababwira ibyiza by'ubuhinzi
Urubyiruko ruko ubuhinza rwaganiriye na Miss Nimwiza Meghan
Aho yageraga yishimanaga n'abanyeshuri
Meghan n'urubyiruko bavuye guhinga
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yashyigikiye umushinga wa Nimwiza Meghan
Nimwiza Meghan yifatanyije n'abanyeshuri ba Riviera High School
TANGA IGITECYEREZO