Nyuma yo kumarana igihe munda ya nyina ndetse no kumarana igihe kinini bareranwa ndetse bakora bimwe cyane ko banasa nk’intobo, Anna na Lucy biyemeje gusangira n’umugabo umwe ari we Ben Byrne.
Anna et Lucy DeCinque ni impanga zo muri Australia. Izi mpanga bavuga ko zisa cyane ku buryo n’aho zibona ko zidasa zikora ibishoboka zikajya kwibagisha kugira ngo zitagirana itandukaniro.
Kuri ubu biragoye cyane ko umuntu batamenyeranye ashobora kubatandukanya cyane ko n’amagambo bavuga aba ari amwe, umwe ashobora gutangira ijambo undi agahita arirangiza kandi uwaritangiye akemeza ko ari ryo yari agiye kuvuga koko.
Aho
bamariye gukura rero bibajije uko bazabaho niba umwe agiye gushaka umugabo we n’undi
uwe maze bahuriza ku kuba bakwiye gushaka umugabo umwe bakamusangira, baje
kubona umugabo umwe yiyemeza
kubakunda.
Uru
rukundo rufite amabwiriza avuga ko nta kintu uyu mugabo agomba gukorera umwe
atagikoreye undi nk'uko Lucy abivuga ati “Niba Ben ahobeye Anna, ubwo arahita
ahindukira nanjye ampobere, iyo turi kureba filime, Ben afata umwe mu kiganza
kimwe n’undi mu kindi.”
Aba
bantu uko ari batatu bifuza gusezerana byemewe n’amategeko ariko amategeko yo
muri Australia ntabyemera, gusa kugeza ubu izi mpanga zombi zifuza gusamira
inda ya Ben icyarimwe ndetse bakazabyarira rimwe, ibintu umuntu yibaza niba
koko bizabahira.
Src: The Sun
TANGA IGITECYEREZO