RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Impanga ebyiri zisa nk’intobo ziyemeje gusangira umugabo umwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/01/2020 15:16
1


Nyuma yo kumarana igihe munda ya nyina ndetse no kumarana igihe kinini bareranwa ndetse bakora bimwe cyane ko banasa nk’intobo, Anna na Lucy biyemeje gusangira n’umugabo umwe ari we Ben Byrne.



Anna et Lucy DeCinque ni impanga zo muri Australia. Izi mpanga bavuga ko zisa cyane ku buryo n’aho zibona ko zidasa zikora ibishoboka zikajya kwibagisha kugira ngo zitagirana itandukaniro.

Kuri ubu biragoye cyane ko umuntu batamenyeranye ashobora kubatandukanya cyane ko n’amagambo bavuga aba ari amwe, umwe ashobora gutangira ijambo undi agahita arirangiza kandi uwaritangiye akemeza ko ari ryo yari agiye kuvuga koko.

Aho bamariye gukura rero bibajije uko bazabaho niba umwe agiye gushaka umugabo we n’undi uwe maze bahuriza ku kuba bakwiye gushaka umugabo umwe bakamusangira, baje kubona umugabo umwe yiyemeza kubakunda.


Uru rukundo rufite amabwiriza avuga ko nta kintu uyu mugabo agomba gukorera umwe atagikoreye undi nk'uko Lucy abivuga ati “Niba Ben ahobeye Anna, ubwo arahita ahindukira nanjye ampobere, iyo turi kureba filime, Ben afata umwe mu kiganza kimwe n’undi mu kindi.”


Aba bantu uko ari batatu bifuza gusezerana byemewe n’amategeko ariko amategeko yo muri Australia ntabyemera, gusa kugeza ubu izi mpanga zombi zifuza gusamira inda ya Ben icyarimwe ndetse bakazabyarira rimwe, ibintu umuntu yibaza niba koko bizabahira.

Src: The Sun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yibukabayo Ephrem 4 years ago
    yegokoooo!!!! cyakoza byaba ar'amahano kuko ntibisanzwe.





Inyarwanda BACKGROUND