RFL
Kigali

Albert II wari umwami w'u Bubiligi yemeye umwana yabyaye ku ruhande nyuma y'ibizami bya DNA

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/01/2020 16:03
0


Albert II wahoze ari umwami yari amaze imyaka irenga 10 yamagana ibyavugwaga ko ari se w'uwo munyabugeni Delphine Boël w'imyaka 51 y'amavuko. Umunyabugeni Delphine Boël (ibumoso) yari yarakomeje kuvuga ko Albert II ari we se.



Yabyemeye nyuma y'aho ategetswe gutanga ibizamini by'uturemangingo ndangasano - DNA - byagaragaje ko koko ari we se. Yatakaje ubudahangarwa bwe bwo kutaburanishwa nyuma yo kuva ku ngoma mu mwaka wa 2013 kubera uburwayi.

Uwunganira mu mategeko Madamu Boël yavuze ko uko kwemera umwana k'umwami kwatumye umukiliya we "aruhuka ku mutima". Mu itangazo basohoye ku wa Mbere, abunganira mu mategeko uwo wahoze ari umwami bavuze ko "yamenye ibyavuye mu bizamini bya DNA..."

Bongeyeho ko "[kandi] imyanzuro igendeye ku buhanga bwa siyansi igaragaza ko ari we se wa Madamu Delphine Boël". Abo bunganizi b'uwahoze ari umwami kuri ubu ufite imyaka 85 y'amavuko bari barafashe icyemezo cyo guhagarika kuburana muri urwo rubanza, rwari rwarakomeje guseta ibirenge kuva mu mwaka wa 2013.

Bavuze ko ubu uyu wahoze ari umwami "yemeye Delphine Boël nk'umwana we wa kane". Marc Uyttendaele, umwunganizi mu mategeko wa Madamu Boël, yabwiye televiziyo RTL ko "ubuzima [bw'uwo yunganira] bwabaye ubw'ibibazo igihe kirekire kubera uku gukomeza gushaka kumenya se".

Yongeyeho ati: "Yari afite se wamubyaye wamwihakanaga n'ubugome ubwo uru rubanza [rwo gushaka kumenya se] rwatangiraga ku mugaragararo". Yongeyeho kandi ko uwo yunganira mu mategeko yari yarahisemo kugana inkiko "mu kurinda ko abana be bakomeza kugirwaho ingaruka n'uyu mutwaro".

Mu kwezi kwa gatanu k'umwaka ushize, urukiko rw'ubujurire rw'i Buruseli mu murwa mukuru w'Ububiligi rwari rwafatiye ingamba uyu wahoze ari umwami. Icyo gihe rwategetse ko akwiye guhanishwa gucibwa ama-euro 5000 (arenga miliyoni eshanu mu mafaranga y'u Rwanda) buri munsi kubera kwanga gutanga ibizamini bya DNA.

Byatangiye gute?

Amakuru yuko umwami yabyaye umwana ku ruhande yatangiye kumvikana bwa mbere mu 1999 mu gitabo kivuga ku buzima bw'umugore we cyasohotse nta ruhushya rwatanzwe.

Ibyo byavuzwe muri icyo gitabo byatumye ibara rigwa ibwami ndetse n'ibitangazamakuru byo mu Bubiligi bikomeza kubihwihwisa. Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo mu mwaka wa 2005, Madamu Boël nibwo bwa mbere yavuze ko Umwami Albert ari we se.

Nyina witwa Baroness Sybille de Selys Longchamps avuga ko bombi bakundanye hagati y'umwaka wa 1966 na 1984 ubwo yari akiri igikomangoma azwi ku izina rya 'Prince Albert de Liège'. Ariko nyuma yaho mukuru we atanze (apfiriye) mu 1993 afite imyaka 62, mu buryo butari bwitezwe yahise yima ingoma.

Yagumye ku ngoma kugeza mu kwezi kwa karindwi mu 2013, ubwo yatangazaga ko yeguye - avuga ko ari ku mpamvu z'uburwayi. Yasimbuwe n'umuhungu we Philippe. Bivugwa ko yinjiza agera hafi kuri miliyoni y'ama-euro buri mwaka.

Nyuma gato yo kwegura kwe, Madamu Boël yahise atanga ikirego mu rukiko. Mu mwaka ushize, yanze gukurikiza icyemezo cy'urukiko cyo muri uwo mwaka cyo gutanga ibizamini bya DNA, atangira ubujurire.

Ku ikubitiro, urukiko rwari rwamuhaye igihe ntarengwa cy'amezi atatu ngo abe yatanze ibizamini by'amacandwe. Bitaba ibyo bigafatwa ko Madamu Boël ari umukobwa we ndetse akaba yakwemererwa no kumuzungura.

Ububiligi bugendera ku butegetsi bwa cyami ariko bwubahiriza itegekonshinga, aho umwami ahanini aba afite gusa ububasha bw'icyubahiro mu mihango.

Umwami Albert II ni muntu ki?

§  Yavutse mu 1934, ari uwa kabiri mu bafite amahirwe yo kwima ingoma

§  Mu 1959 yashatse Donna Paola Ruffo di Calabria ukomoka mu Butaliyani

§  Babyaranye abahungu babiri n'umukobwa umwe

§  Yabaye umwami mu kwezi kwa munani mu 1993 nyuma y'urupfu rwa mukuru we, Umwami Baudouin

§  Ku bw'ububasha bwe ahabwa n'itegekonshinga, yabaye ari we uba ufashe ubutegetsi mu gihe cy'ibibazo bya politiki byibasiye Ububiligi mu 2010-2011

§  Yabaye umwami mu gihe cy'imyaka igera kuri 20 kugeza ubwo yeguraga mu 2013

 Src: bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND