Mbere yo mu 1996 abaraperi babiri bakomeye bo muri Amerika, Jay Z na Nas bari inshuti magara ariko baje guteranywa n’uko Nas ataririmbye mu ndirimbo ya mugenzi we nk’uko bari babyumvikanye, umubano wabo uzamo igitotsi bamara imyaka itanu bashyamiranye.
Mu 2004 umuraperi 50 Cent
yashanwanye na Fat Joe, intambara y’amagambo yaduka hagati yabo, indirimbo
zabo zihinduka nk’ibisasu bakozanyaho karahava.
Gutukana, urwango rweruye
mu ndirimbo bizwi nka ‘beef’ ni kimwe mu byaranze amateka y’abaraperi ku Isi. Umuraperi
wagiranye ikibazo na mugenzi we mbere yo kugira ikindi kintu akora agomba
guhita ajya muri studio agakora indirimbo yandagaza uwo batabanye neza.
Uwo babwiye ntabwo
yabirarana, kwandika arabizi, umunwa arawufite, feri ya mbere nawe ayifatira
muri studio agakoresha uburyo bwose acecekesha uwo bahanganye.
‘Beef’ kimwe mu biryoshya
umuziki kuko bituma buri mufana agira uruhande ahereraho muri iyi ntambara ku
buryo hari n’uhimba amakimbirane kugira ngo babibyazemo amafaranga.
Umwero uturuka i bukuru
bucya wakwiye hose! No mu Rwanda abahanzi bakora injyana ya Hip Hop bareberaga
ku bo muri Amerika bamwe biyinjije mu byo guhangana binyuze mu ndirimbo
baratukana karahava.
Riderman umwe mu bamaze
igihe kinini akora injyana ya Hip Hop ndetse ibyo guterana amagambo na bagenzi
be binyuze mu ndirimbo yabiciyemo cyane. Mu ndirimbo yise “Nanjye Sinjye”
avugamo ko ari umuco yakomoye ku baraperi bo muri Amerika.
Ati “Nakuze nsanga Nas
asiga asenya Jay-Z, nsanga 50 asenya Fat Joe buri kwezi, nakunze nsanga R Kelly
asenya Ne-Yo...”
Umuziki wo gutikura,
gutukana no gucyocyorana muri iyi minsi ntugikorwa n’abaraperi benshi ariko iyo
usubije amaso inyuma, amateka agaragaza uburyo wigeze gufata intera ikomeye.
Gatsinzi Emery [Riderman]
izina rye ryagarutse cyane muri ‘beef’ n’abahanzi batandukanye guhera mu 2009.
Bamwe baririmbaga bamusenya nawe ati ‘inganzo narayivukanye’ akabasubiza.
Mu ndirimbo ye yise “Kitatire” abenshi bita “Amateka” avuga ko icyatumye abaraperi benshi bamwibasira ari uko ari we wari ubayoboye muri icyo gihe. Ubwo NEG The General yamwirukanaga mu itsinda rya UTP Solidiers mu 2006, batangiye guhangana biciye mu ndirimbo.
Riderman yakoze indirimbo
ayita “Inkuba” agaragaza ubushongore n’ubukaka bwe mu muziki. Neg G wari umaze
kuba umukeba mu buryo bweruye yahise ajya muri studio ahita akora indirimbo yise
“Umurabyo” asubiza Riderman.
Ne G The General yakomeje
kwibasira Riderman mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise “Agaca”, “Game Is
Over” yakoranye na Asinah.
Riderman kandi yibasiwe n’itsida
ryitwaga B-Gun ryakoze indirimbo zirimo iyitwa “Imbunda z’Ukuri” n’iyitwa “Ibyahishuwe”.
Iri tsinda ritakibaho ryashinjaga Riderman ubwiyemezi mu gihe abandi bavugaga
ko rishaka kumumenyekaniraho.
Uwatukaga Riderman
abinyujije mu ndirimbo yabaga akojeje agati mu ntozi kuko nawe ataryamaga
atarangije gukora indirimbo imusubiza. Yakoze iyitwa “Amatopito” mu rwego rwo
kubapfobya.
Mu ndirimbo yise “Amateka”
avugamo urugendo rwe muri muzika yongera kugaruka kuri B-Gun ko bamwibasiye
ariko bakaba barasubiye ku isuka umuziki warabananiye.
Mu ndirimbo yitwa “Same
Hood” Pacson yahurijemo abaraperi batandukanye, byavuzwe ko Riderman yibasiye
Bull Dogg mu gitero cye aho avuga ngo “Aho nkomoka ntabwo dutinya imbwa
zimoka, icyaka turacyica icyayi cyitwa inzoga.”
Bull Dogg nawe yamusubije
mu ndirimbo yitwa “Ibikundanye Birajyana” aho avuga ngo “hari itungo ryo mu
rugo nzi ryabuze uwo rigwaho nzarirangira icyokezo […] nturi G uri ipede” aha
yashakaga kuvuga Riderman wiyita Rusake.
Riderman si we wenyine
warwanye intambara y’amagambo mu baraperi kuko umusore witwa P FLA abaraperi
hafi ya bose bagiye bagirana ibibazo kandi akabakorera indirimbo.
Akiva muri Tough Gangs,
yahise akora iyo yise “Fuck You Jay Polly” atukamo abari bagize itsinda ryose
rya Tough Gangs ariko yibasira cyane Jay Polly wari uherutse kumurika Alubumu
yise “Rusumbanzika”
Jay Polly nawe yanze
kuripfana maze ajya muri Touch Records yicarana na Fazzo banoza umugambi wo
gukora indirimbo yitwa “Ku Musenyi” aho yibasira P FLA wari warabaye imbata y’ibiyobyabwenge.
Hari aho agira ati “Njye
sinjya mvuga story [inkuru] z’ubwana nk’aba bana, ndapowa [ndatuza] nkumva ibyo
bavuga tukabana baketse ko kwambara bling [inigi] na Big-down ari byo bizabagira
bo ubu baheze down [hasi]. Hip Hop si ama-high menshi [ibiyobyabwenge] n’ubwo
waba ufite so ufite amafaranga menshi.”
Jay Polly kandi yongeye kurasa P FLA mu ndirimbo yitwa “Revolution” Pacson yahurijemo abaraperi batandukanye bo mu Rwanda. P FLA kandi yigeze gukora indirimbo yise “Turiho Kubera Imana” aho mu ntangiriro yayo humvikanamo igisa n’itangazo ryo kubika, atabariza Jay Polly.
Ati “Umuryango wa Gasana
Theo uramenyesha inshuti n’abavandimwe ko umusore wabo Tuyishime Joshua [Jay
Polly] yaraye avuye ku bintu muri iri joro ryakeye mu bitaro bya Muhima.
Bikaba bimenyeshejwe by’umwihariko umuryango wa Munyaneza Safari n’uwa Uwamariya
Solange. Umuhango wo gushyingura ukazabera mu irimbi rya Rusororo i saa munani.
Abagize ibyago mukomeze kwihangana."
P FLA kandi yagiranye urwango rukomeye na Bull Dogg bifata intera yo gutukana ku babyeyi ibitutsi bya mpangara nguhangare ndetse no kurwana imbonankubone. Nuramuka ufashe umwanya ukumva indirimbo zitandukanye za P FLA uriyumvira ibitutsi byinshi, uyu musore yamishije kuri mugenzi we Bull Dogg banganaga urunuka.
Izo zirimo “Ntibishoboka”
aho avuga ko yamwinjije mu muziki
amubwira ko ari umufana we nyuma agashaka kumugirira nabi, ndetse avuga
ko ari umutinganyi. Muri iyi ndirimbo mu buryo bweruye P FLA atuka ababyeyi ba
Bull Dogg mu magambo arimo ibishegu.
Yakoze kandi indi yitwa “Imbwa
Yanjye” aho yibasira Bull Dogg akagera no ku mugore we n’umubyeyi we.
Bull Dogg umwe mu baraperi batavugirwamo
ntabwo yigeze yihanganira P FLA wiyitwa Mana y’i Rwanda yahise amukorera
indirimbo “Mana y’Inzara” irimo amagambo akomeye cyane yihaniza cyane P FLA
ndetse akagera n’aho avugamo nyina wa PFLA akoresheje amagambo nyandagazi.
Nyuma y’ibitutsi bikomeye
nta wakekaga ko PFLA na Bull Dogg bazongera
kwicarana bakaganira baseka, bagasangira ndetse bakaba bakorana n’indirimbo.
Kuri ubu bamaze gukora indirimbo nyinshi ku buryo bigaragara ko ibibazo byakemutse muri izo harimo iyitwa “Amaniga Yanjye”, “Niga One”, na MCEE. P FLA kandi yiyunze na Jay Polly bamaze igihe kinini baterana amagambo mu ndirimbo ndetse hashize iminsi micye bashyize hanze indirimbo bahuriyeho yitwa “No More Drama.”
Umva Mana y'Inzara ya Bull Dogg atuka PFLA
TANGA IGITECYEREZO