Ubu ni ubwoko bw'ubwandu bita Coronavirus, burangwa no kugira umuriro mwinshi uvanze n'inkorora ndetse bukazavamo umusonga noneho bigatuma umurwayi ahumeka nabi.
Ubu bwandu bwa Virus ya coronavirus bwitwa SARS. Mu magambo
arambuye babwita (severe acute respiratory syndrome)- bumaze kwica abantu 41 mu
gihe abagera ku 1287 byamaze kwemezwa ko bayanduye
Ese ni
hehe iki cyorezo cya Novel Coronavirus gitereye ubwoba ?
Ubusazwe
hatekerezwa ko iki cyorezo cyavuye ku nyamaswa bitewe n'uko virus nyinshi burya
ziva mu nyamaswa n’ubundi, gusa amahirwe n’uko virus nyinshi zidafata abantu
n'ubwo hari izibageraho nk'uko umwarimu w'ibinyabuzima wo muri Kaminuza
ya Warwick Andrew Easton abivuga.
Impamvu iki
cyorezo kiza mu bantu kigatera ibibazo, ahanini ni uko umubiri w’umuntu uba
utamenyereye icyo kintu gishyashya kiwujemo bigatuma kiwushegesha cyane ko nta
n’umuti wacyo uba usanzwe uhari.
By’umwihariko
iki amahanga ari kurwana nacyo ari cyo Novel corona virus ni icyorezo kigira
ibimenyetso bitangira bimeze nk’ibicurane, bigatera umuriro mwinshi kakaziramo
n’inkorora bikazavamo umusonga ubundi umuntu akananirwa guhumeka.
Kugira ngo umuntu
yanduze undi rero bituruka ku matembabuzi urugero: kwitsamura, gukorora,
ibimyira, ibyuya n’ahandi hashobora kuboneka amatembabuzi, iyo utanduye agize aho
ahurira n’amatembabuzi y’uwanduye, na we ashobora guhita yandura, mu gihe
wakoze kuri ya matembabuzi wanduye, ugasuhuza mugenzi wawe utanduye, icyo gihe
na we ahita yandura mu kanya gato.
Ni iki
cyakorwa ngo iki cyorezo kidakomeza gukwira hose?
Nk'uko Andrew Easton abivuga ikinti cya mbere gikwiye gukorwa ni isuku ihagije, abantu bakagira umuco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe cyose, ubundi abantu bagahora bikingiye kugirango badahura n’umwuka wanduye na bo bakaba bakwandura. Ikindi ni ugushyira mu kato ugaragaje ibimenyetso by’icyo cyorezo agafashwa mu maguru mashya.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO