RFL
Kigali

Inkomoko y’icyorezo cya Novel Coronavirus n’uko cyandura

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/01/2020 13:56
1


Ubu ni ubwoko bw'ubwandu bita Coronavirus, burangwa no kugira umuriro mwinshi uvanze n'inkorora ndetse bukazavamo umusonga noneho bigatuma umurwayi ahumeka nabi.



Ubu bwandu bwa Virus ya coronavirus bwitwa SARS. Mu magambo arambuye babwita (severe acute respiratory syndrome)- bumaze kwica abantu 41 mu gihe abagera ku 1287 byamaze kwemezwa ko bayanduye

 

Ese ni hehe iki cyorezo cya Novel Coronavirus gitereye ubwoba ?

 

Ubusazwe hatekerezwa ko iki cyorezo cyavuye ku nyamaswa bitewe n'uko virus nyinshi burya ziva mu nyamaswa n’ubundi, gusa amahirwe n’uko virus nyinshi zidafata abantu n'ubwo hari izibageraho nk'uko umwarimu w'ibinyabuzima wo muri Kaminuza ya Warwick Andrew Easton abivuga.

Impamvu iki cyorezo kiza mu bantu kigatera ibibazo, ahanini ni uko umubiri w’umuntu uba utamenyereye icyo kintu gishyashya kiwujemo bigatuma kiwushegesha cyane ko nta n’umuti wacyo uba usanzwe uhari.

By’umwihariko iki amahanga ari kurwana nacyo ari cyo Novel corona virus ni icyorezo kigira ibimenyetso bitangira bimeze nk’ibicurane, bigatera umuriro mwinshi kakaziramo n’inkorora bikazavamo umusonga ubundi umuntu akananirwa guhumeka.

Kugira ngo umuntu yanduze undi rero bituruka ku matembabuzi urugero: kwitsamura, gukorora, ibimyira, ibyuya n’ahandi hashobora kuboneka amatembabuzi, iyo utanduye agize aho ahurira n’amatembabuzi y’uwanduye, na we ashobora guhita yandura, mu gihe wakoze kuri ya matembabuzi wanduye, ugasuhuza mugenzi wawe utanduye, icyo gihe na we ahita yandura mu kanya gato.

Ni iki cyakorwa ngo iki cyorezo kidakomeza gukwira hose?

Nk'uko Andrew Easton  abivuga ikinti cya mbere gikwiye gukorwa ni isuku ihagije, abantu bakagira umuco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe cyose, ubundi abantu bagahora bikingiye kugirango badahura n’umwuka wanduye na bo bakaba bakwandura. Ikindi ni ugushyira mu kato ugaragaje ibimenyetso by’icyo cyorezo agafashwa mu maguru mashya.

 Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhoza kelleny3 years ago
    nukwambara agapfukamunwa ,gukaraba intoki namazi meza n'isabune guhana intera mugihe urimubantu benshi no gukinga igihe ugiye kwitsamura cg gukorora.





Inyarwanda BACKGROUND