Nyuma y’impanuka y’indege yahitanye abantu icyenda bose bari bayirimo, barimo n’icyamamare mu mukino wa Basketball muri Amerika Kobe Bryant, havuzwe byinshi ku cyateye impanuka, yewe hari n’abatatinye gucyeka ko bishobora kuba ari akagambane kabayeho kugira ngo bahitane Bryant.
Hari
amakuru avuga ko Kobe Bryant n'umukobwa we bakoze impanuka yanabahitanye bagiye mu myitozo ku ishuri ryigisha
Basketball Kobe Bryant yashinze ryitwa Mamba Sports Academy ahitwa Thousand
Oaks.
Kugeza
ubu, biracyekwa ko iyi mpanuka yaba yatewe n'ikirere kibuditse ibihu byinshi
cyari cyaramutse mu gitondo cyo ku Cyumweru i Los Angeles.
Ikinyamakuru
cy'imyidagaduro TMZ kivuga ko umupilote wari utwaye indege ya Kobe yazengurutse
inshuro zirenga esheshatu mu kirere areba niba indege barimo ishobora gukora
urugendo.
Indege bari barimo yaguye ku isaha ya saa yine z'igitondo muri California, hari saa yine
z'ijoro ku isaha yo mu Rwanda. Hari hashize iminota itarenga 30 ihagurutse.
Itangazo rya Polisi ya California rivuga ko iyi ndege yaguye ahantu hadatuwe kandi ikaba nta muntu yasanze ku butaka aho yaguye. Gavin Masak, utuye hafi y'aho iyi ndege yaguye yabwiye ikinyamakuru CBS News uko byagenze.
Yagize ati: "Ntabwo humvikanye guturika gukomeye gusa byumvikanye. Nahise mbyumva ko ari indege ya kajugujugu, nahise njya mu nzu mbibwira data. Nsohotse nabonye umwotsi ku musozi ntabwo wari umwotsi w'umukara, wari umwotsi ujya kuba umweru".
Ikigo
gishinzwe ubwikorezi mu ndege muri Amerika cyatangaje ko cyohereje abantu
bakora iperereza ngo bagenzure iby'iyi mpanuka.
Gusa
ariko abarebera ibintu ku ruhande bakanabisesengura, batangiye gucyeka ko
hashobora kuba hakozwe akagambane ku bantu bataramenyekana bagatega indege ya
Kobe kugira ngo ize kumuhitana n’abo bari kumwe bose.
Haracyakorwa
iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragare impamvu nyir'izina yateye iyi mpanuka
yahitanye abantu 9 bose bari bayirimo.
Impanuka ya Kajugujugu yahitanye abantu 9 barimo Kobe Bryant n'umukobwa we Gigi
Kobe n'umukobwa we Gigi ntibakibarizwa mu Isi y'abazima
TANGA IGITECYEREZO