Abenshi mu birabura bari batuye mu Budage, bari baraturutse mu bihugu byari byarakoronijwe nabwo. Mbere y’ingoma ya Hitler abirabura bari batuye mu Budage, yewe ari benshi. Hitler ageze ku butegetsi, umwirabura aho yavaga akagera yari ikitso, kimwe n’ Abayahudi.
Bigaragazwa
ko abirabura bageze mu Budage baturutse mu bihugu byakoronijwe n’ Ubudage. Abenshi
babaga ari abakozi bo mu mato, abaja bo mu ngo, abandi bakaba abanyeshuri.
Ubwo,
babaga baturutse mu bihugu nka Cameroon, Togo, Rwanda, Burundi, ndetse n’
ahandi. Ubwo, aba bari igice cya mbere cy’ abirabura mu Budage.
Ubudage
bumaze gutsindwa Intambara ya Mbere y’ Isi, Ubufaransa bwaje guhabwa agace kari
mu burengerazuba bw’ Ubudage, Rhineland. Ubufaransa
bwahise bwifashisha ingabo zigera ku 20, 000 ngo ziharindire umutekano. Izi,
zari zivuye mu bihugu bimwe byakoronizwaga n’ Ubufaransa. Nyuma yaho, bamwe
muri aba banyafurika baje kugirana imibanire n’ abagore b’ abazungu mu Budage,
biviramo no kwibaruka abana bari bafite amaraso y’ Afurika, ndetse n’ ay’
Abadage.
“Rhineland
bastards”, iri, ni ijambo cyangwa se izina ryahimbwe ahagana mu myaka ya 1920,
bitewe n’ uko hari hamaze kuboneka abana bari hagati ya 600 na 800 bavuka ku
birabura n’ abagore b’ abazungu—Abadage.
Ubwo
muri icyo gihe, hagiye haremwa inkuru mpimbano zisebya abasirikare b’
abirabura. Ibi, byakomeje kongera urwango ku birabura, ubwo irondaruhu rihabwa
rugari!
Nko
kwenyegeza umuriro, Adolf Hitler mu
gitabo cye “Mein Kampf”, cyasohowe mu
mwaka wa 1925, yagaragajemo ko abirabura kuri we bari nk’ Abayahudi!
“Ni
Abayahudi bazanye abirabura muri Rhineland”
Adolf Hitler.
Adolf
Hitler amaze kujya ku butegetsi mu Budage (1933-45)
N’
ubwo abirabura batari bamerewe neza mbere y’ uko iki gihugu kiyoborwa n’ uyu
mugabo, amaze kujya ku butegetsi—Hitler—byabaye bibi kurushaho, dore ko yumvaga
ko bo—abirabura—ndetse n’ Abayahudi ari ikibazo ku Budage. Ibi ni bimwe mu
byakorerwaga abirabura muri icyo gihe
"Völkerschau",
iri ni ijambo ry’ Ikidage, ugenekereje rivuze ‘kwerekana abantu’ (human shows).
Ubu, bwari uburyo bwo kwerekana abantu b’ abirabura babaga barakuwe mu bihugu
by’ Afurika, hanyuma bakabajyana kubereka abera ngo babarebe. Hashingiwe ku
bushakashatsi bw’ umunyamateka w’ Umudage, Anne
Dreesbach, agaragaza ko ibikorwa nk’ ibi byazanywe n’ abavumbuzi nka Christopher Columbus ahashyira mu
kinyejana cya 15.
Dreesbach,
agaragaza ko kandi mu myaka ya 1930, hari abirabura bakoreshwaga muri iryo
murika bagera kuri 400.
Twabivuze
ko ku ngoma ya Hitler Abayahudi bafatwaga kimwe nk’ abirabura. Ubwo, ahagana mu
mwaka wa 1941, itegeko ryashyizweho ribuza abana b’ Abayahudi kwiga, ryaje no
gushyirirwaho abirabura.
Abirabura
mu Budage, bari bafashwe nk’ inyamaswa. Uretse kuba barakoreshwaga nk’
ibikoresho mu cyo wakita imurikagurisha, ntabwo bahawe amahirwe na makeya yo
kuba bakororoka! Impamvu ni uko, bamburwaga ubu basha bwo kuba watwara cyangwa
watera inda.
Hitler
mbere y’ uko ava ku ngoma, hakozwe uburyo bwose ngo inyandiko, ndetse n’ ibindi
bimenyetso byagaragaza imibereho mibi abirabura banyuzemo byarasibanganyijwe. Icyari
gisigaye, ni abarokotse icyo cyago, ndetse n’ abashakashatsi batahwemye
gushyira aya mahano ku mugaragaro.
Src: CNN, Human exhibits and sterilization: The fate of Afro Germans under Nazis, BBC etc
TANGA IGITECYEREZO