Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jonathan Budju ukunze kwiyita Son of God, ni umuhanzi w’umukongomani ubarizwa muri Canada. Magingo aya yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise Nakupa Sifa iri kuri album ye arimo gutegura.
Iyi ndirimbo yamaze kujya hanze nyuma y’igihe uyu
musore ategura amashusho yayo. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira
Imana ku byo yamukoreye. Uyu musore afite ubuhamya bukomeye kuko yavukiye
muri Kongo ahitwa Bunia gusa kubera ibibazo by’intambara yaje guhungira muri
Uganda aho yamaze igihe gito nyuma aza kwimukira muri Canada ari naho abarizwa
kugeza ubu.
Yavuzeko yifuza ko iyi ndirimbo ye yafasha abantu kwibuka ko bakwiye guha Imana icyubahiro bakayishima ndetse bakayihimbaza iteka. Avuga ko atahwema kuririmbira Imana ngo kuko ari nkacyo gitambo abona yaha Imana ku bw’impano y’ubuzima yamuhaye ikamukiza amakuba menshi.
Budju ubarizwa mu itorero ryitwa Christ Sauveur de Montreal muri Canada, yangiye kuririmba kuva kera akiba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yimukiye muri Uganda akomeza kuririmba aho yabaga mu itsinda ryitwa Le 24 vieillard yakomeje umuhamagaro wo kuririmba ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye.
Uyu musore
kandi ngo bitewe n’ubuzima butandukanye yagiye anyuramo yumva afite umutima wo
gufasha abatishoboye n’abababaye aho ndetse yanatangije umuryango ukora ibikorwa
by’ubugiraneza witwa Budju Foundation ukaba ufasha abana n’abandi bose bababaye.
TANGA IGITECYEREZO