Guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bigira ingaruka mu muryango zishobora no gutuma umwe mu bagize urugo yihimura akaba yakiyambura ubuzima cyangwa nawe akishora muri iyo ngeso bityo iyo bose binjiye muri icyo gikorwa kitari kiza nta kabuza urugo rurasenyuka uko byagenda kose.
Imwe
mu zindi mpamvu zishobora gutuma umwe mubashakanye aca inyuma mugenzi we, n’uko
uwo mwashakanye atakwitaho.
Umugabo
uca inyuma umugore we akunda kubishyira ku mugaragaro niyo abihishe nta
mpinduka nyinshi zigaragara agira mu myitwarire ye kuburyo wamumenya byoroshye.
Bitandukanye n’umugore kuko we iyo yatangiye guca inyuma umugabo we imyifatire
ye irahinduka.
Imwe
mu myifatire tugiye kubabwira hano nubwo igaragaza umugore uca inyuma umugabo
we, hari n’abagore uzayisangana atari uko baca inyuma abo bashakanye ahubwo
ariyo nzira baganamo akenshi nabo batanabizi.
1.
Kuzinukwa umugabo we
Umugore
uca inyuma umugabo we atangira kumuzinukwa ibyo gusasa neza bikibagirana bagera
no mu buriri akamutera umugongo agahora
afite impamvu zidasobanutse zo kuba adashaka guhindukirira umugabowe.
2.
Kutamwubaha
Umugore
uca inyuma umugabo we atangira kumubona mu bundi buryo icyubahiro yamuhaga
kikagabanuka. Ibi akenshi bikunda kugaragarira cyane cyane mu buryo asubiza
umugabo, uko amufata mu bandi n’uburyo aba asigaye yigenga ibyemezo bifatwa n’umugabo
ntacyo bikimubwiye.
3.
Kwigira muto
Abagore
baca inyuma abagabo babo bakunda kugira ingeso yo kwigira bato mu myaka.
Akambara utwenda tw’inkumi, akiga kuvuga nk’inkumi, akitwara nk’umukobwa muto
akanagendana n’abakobwa bakiri bato kuburyo ushobora kwibwira ko ari muri
adolescence. Akenshi niba yanambaraga impeta y’abashyingiranywe uzasanga hari
aho agera akayikuramo kwanga ko hari abamwibeshyaho bakaba batinya kuganira
nawe kandi nyamara akeneye ko bamwegera.
4.
Kutita kuby’urugo
Ubusanzwe
umugore ni mutima w’urugo ariko uca inyuma umugabo we usanga iby’urugo ntacyo
bikimubwiye. Ubusanzwe umugore aba azi ibikoresho byo mu rugo bikeneye
gusimburwa n’ibindi bikenewe bya buri munsi gusa ugasanga yigize nk’utahaba
ukabona no kuba bikenewe ntacyo bikimubwiye.
5.
Kugira ingendo za buri kanya
Umugore
uca inyuma umugabo we ahora mu ngendo zidasobanutse nyamara muzi na ekonomi y’abagore
we amafaranga atakaza muri izo ngendo ntacyo aba amubwiye kuko akenshi aba
anayakura mubo baryamana. Uyu munsi ngo yagiye gusura umuntu biganye, yagiye
gusura uwo mu muryango we, yagiye gusura abarwayi mu bitaro, yagiye kwa bene
wabo utanazi n’ahandi. Ibi abikora ahanini yigiriye gusohoka n’ihabara baba
bacuditse kure y’aho umugabo we akorera kandi akabanza agateguza abo yabeshye
umugabo ko ari bujye gusura kuburyo umugabo we n’abahamagara bamubwira ko ahari
nta kibazo kandi yiciriye izindi nzira. Noneho yava muri gahunda ze akabona
guca hahantu yabwiye umugabo akagira n’icyo yitwaza cyaho kugira ngo umugabo we
amwice mu bwonko yemere ibyo yamubeshye.
Ibi
tumaze ku vuga ni bimwe mu bimenyetso biranga umugore uca inyuma uwo bashakanye
gusa niba ubibona ku mugore wawe ni byiza ko ubanza ukamukoraho iperereza
ukazamwifatira ubwawe kuko hari n’abagore bake bashobora kugira iyi myifatire
ariyo kamere yabo Atari uko bafite ingeso yo guca inyuma abagabo babo. Hari n’abafite
izi ngeso kubera indi ngeso bafite kuko hari nk’abakobwa bazwi ko bakunda
guhora bagenda mu miryango yabo akaba yanabikomeza ari n’umugore ugakeka ko
aguca inyuma wenda umubeshyera.
TANGA IGITECYEREZO