RFL
Kigali

Zidane yahumurije abafana ba Real Madrid ku mvune ya Gareth Bale - Amafoto

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/01/2020 12:30
0


Mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu wahuje Real Madrid na Unionistas de Salamanca mu irushanwa ry’igikombe cy’Umwami muri Espagne’Copa Del Rey’ warangiye ku ntsinzi ya Madrid, wasize rutahizamu Gareth Bale awuvunikiyemo, gusa ariko nk’uko byemejwe n’umutoza Zidane ngo ntabwo iyi mvune ikanganye, azagaruka mu kibuga.



Uyu munya- Wales w’imyaka 30 y’amavuko wari watsinze igitego gifungura amazamu mu mukino Real Madrid yatahukanye intsinzi y’ibitego 3-1 cya Unionistas de Salamanca, yasohotse mu kibuga ku munota wa 53’ nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune ku kagombambari.

Abafana ba Real Madrid bagize ubwoba bagirango uyu mugabo agiye kongera kumara igihe kinini atagaragara mu kibuga, dore ko mu bihe bishize yakunze kwibasirwa n’imvune zatumaga atagaragara mu kibuga inshuro nyinshi.

Umufaransa utoza Real Madrid Zinedine Zidane, yahumurije abafana ba Real Madrid ababwira ko imvune ya Bale idakanganye kandi ko vuba aha bongera bakamubona mu kibuga.

Yagize ati”Hari ukuntu yababaye ku kagombambari, ntabwo yari gukomeza gukina, gusa ariko ntabwo bikomeye cyane, buriya turaza kubyitegereza neza, ariko vuba aha aragaruka mu kibuga”.

Bale ntiyashakaga kuva mu kibuga, ariko Zidane we yari yabonye kare ikibazo uyu mukinnyi ahitamo kumusimbuza.

Gareth Bale yafunguye amazamu muri uyu mukino atsindira Real Madrid igitego cya mbere, gusa ariko nyuma y’iminota ine Alvaro Romero atsinda igitego cyo kwishyura, Juan Gongora yaje kwitsinda igitego, Real Madrid igira ibitego bibiri, nyuma gati Brahim Diaz ashyiramo agashinguracumu mu minota ya nyuma atsindira Real Madrid igitego cya Gatatu.

Nyuma y’umukino Zinedine Zidane utoza Real Madrid yavuze ko nubwo ikipe ye itakinnye neza nk’uko yabyifuzaga, gusa ariko yishimira ko abakinnyi be bitanze bakabona itike yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Yagize ati”Ni ijoro ritari ryoroshye, gukinira ahantu hagoye, gusa ariko nshimishijwe n’uburyo twitwaye muri uyu mukino nubwo tutakinnye nk’uko twari twabiteguye, ariko abakinnyi bitanze ku buryo bugaragara”.

Real Madrid iri guhanganira igikombe na FC Barcelone iragaruka mu kibuga ku Cyumweru, aho izaba yagiye gusura Real Valladoride mu mukino wa shampiyona ya Espagne’La Liga’.


Gareth Bale yari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga kuri uyu mukino


Bale yatsinze igitego cya mbere cya Real Madrid


abakinnyi ba Real Madrid bishimira igitego cya Bale


Umukino warangiye Real Madrid yegukanye intsinzi


Zidane avuga ko nubwo ikipe ye itakinnye uko yabyifuzaga ariko yishimiye uko yitanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND