RFL
Kigali

Gospel yungutse impano y'undi musore ufite ubumuga bwo kutabona uba muri Amerika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/01/2020 20:37
1


Indi Mpano yavumbutse muri Gospel Nyarwanda y' umusore ufite impano yo kuririmba nawe utabona ashyira hanze indirimbo nshya ashyigikiwe n' abaramyi nyarwanda.



RUKUNDO ni yo ndirimbo nshya ya John Singleton Byiringiro, umunyarwanda uba muri Leta Z' unze ubumwe z'Amerika. Uyu musore wavukiye mu Rwanda ariko ubu utuye ku mugabane w'Amerika, arihariye akunda Imana cyane. Yabaye imyaka ye y'ubwana muri Olphelinat Noël de Nyundo ari naho yakuriye kandi akura afite ubumuga bwo kutabona.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "RUKUNDO" YA JOHN SINGLETON BYIRINGIRO UFITE UBUMUGA BWO KUTABONA

John afite impano ikomeye cyane ya muzika kuko aririmba neza cyane, akanacuranga no mu rusengero asengeramo mu mujyi wa Dallas. Iyo uganiriye nawe ni umuntu uhora yishimye kandi unezerewe cyane, akaba ari umuntu ufite umutima wagukiye gushaka Imana no kunga ubusabane nayo akunda cyane kuramya no guhimbaza Imana.

Yiyongereye ku bandi baramyi bakorera muzika yabo hanze y'u Rwanda. Mu gihe ari gutegura alubum yirinze cyane gutangazaho byinshi, yabaye ashyize hanze iyi ndirimbo yise Rukundo izindi zikazaza mu gihe cya vuba ari nako azakomeza kujya azigeza ku bakunzi b'Indirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana.

John Singleton yatangaje ko iyi ndirimbo ye RUKUNDO igomba kuba ikiraro gihuza abantu na Yesu Kristo wakunze cyane abatuye isi kandi batarabaho ndetse batanabereye. Yavuze ko Yesu ari inshuti nziza kandi itanga ihumure n' urukundo rutagira akagero.

Yagize ati " RUKUNDO " indirimbo isohotse uyu munsi, ibanezeze kandi mbijeje kuzabagezaho n'izindi ndirimbo zanjye mu gihe kizaza kuko ziri gutunganywa. Asahora iyi ndirimbo ye uyu munsi yahise ashyigikirwa na bamwe mu bahanzi bagenzi barimo Nelson Mucyo na Daniel Svensson.


Nelson Mucyo umuramyi uzwi cyane mu Rwanda wanamenyekanye ku ndirimbo zirimo Ndaje mu bwiza, Warakoze , Ngeze ku iriba n'izindi.


Daniel Svensson yamenyekanye mu ndirimbo zirimo: Ndi hano Mwami, Warakoze yakoranye na Patient Bizimana, Simon Kabera na Aimé Uwimana


Indirimbo nshya John Singleton Byiringiro yashyize hanze yayise 'Rukundo'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "RUKUNDO" YA JOHN SINGLETON BYIRINGIRO UFITE UBUMUGA BWO KUTABONA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clauby4 years ago
    Imana imushyigikire.





Inyarwanda BACKGROUND