RFL
Kigali

Korali Shalom yasohoye indirimbo nshya y’uwanyuzwe n’amahoro yo mu mutima akiyemeza komatana n’Imana-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/01/2020 16:42
0


Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge yamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Nzirata umusaraba, Nyabihanga, Abami n’Abategetsi n’izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Wampaye amahoro’ akaba ari nayo ya mbere bashyize hanze muri uyu mwaka wa 2020.



‘Wampaye amahoro’ ni indirimbo irimo amagambo y’umuntu ushima Imana kuko yamuhaye amahoro yo mu mutima. Abaririmbyi ba Shalom choir bayiririmba muri aya magambo: “Uwiteka wampaye amahoro yo mu mutima, nageze iwawe ndaruhuka, imitwaro yari indemereye Yesu warayinduhuye.

Sinzasubira inyuma kuko naranyuzwe. Uwo nizeye ni umunyembaraga kuko iyo arwanye ntajya aneshwa. Uwiteka wambereye ingabo ku rugamba rukomeye, Uwiteka wambereye umubyeyi ntacyo naburiye mu maboko yawe, Uwiteka wambereye inshuti, aho inshuti zose zantereranye.”


Nzeyimana Samuel umwe mu bayobozi ba Shalom choir yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya iri kuri album ya 3 bari gutunganya, ikaba izajya hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Yavuze kandi ko album yabo ya kabiri y’amashusho iri hafi kurangira, bakaba bateganya bazayimurika mu gitaramo gikomeye bazakora muri uyu mwaka wa 2020.

Nzeyimana Samuel yagize ati “Iyi ni Audio iri gukorwa ariko nyuma izajya hanze yose iri kumwe n’amashusho ya vol 3 kuko vol 2 y’amashusho izasohoka muri uyu mwaka mu gitaramo duteganya. Rero vol 2 y’amashusho izasohoka vuba aha, yo iri hafi kurangira, izi ndirimbo zitangiye gusohoka ubu ni izizajya kuri vol 3.”


Shalom choir ni yo korali yonyine yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze kurusha izindi mu Rwanda, Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018, kitabirwa n'abantu benshi cyane mu gihe kwinjira byari ukugura DVD yabo nshya ku mafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw). Ni igitaramo cyishimiwe cyane n'abakitabiriye, gisigira aba baririmbyi urwibutso rw'ibihe byose. Iyi tariki bazayibwira n'ubuvivi bwabo.

Korali Shalom iri mu zikunzwe cyane muri Kigali no mu Rwanda hose muri rusange bitewe n'indirimbo zayo zubatse/zubaka imitima ya benshi ukongeraho n'ubuhanga abaririmbyi bayo bagaragaza iyo bari kuri stage, bikaba akarusho kuri Ndahimana Gaspard bakunze kwita 'Meya' ushimisha benshi bitewe n'ukuntu aba arimo gukina imbonankubone ibyo abaririmbyi bagenzi be baba barimo kuririmba.


Ndahimana Gaspard (uhagaze imbere y'abandi) ari mu baririmbyi bakunzwe cyane muri iyi korali


Shalom choir mu gitaramo gikomeye bakoreye muri Kigali Convention Center


UMVA HANO 'WAMPAYE AMAHORO' INDIRIMBO NSHYA YA KORALI SHALOM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND