Umuhanzi w’umunyamerika David Olney yaguye ku rubyiniro arimo aririmba mu iserukiramuco rya muzika muri leta ya Florida
Uyu mugabo w’imyaka 71 yari ageze hagati aririmba
maze agira atya asaba imbabazi abafana, afunga amaso araceceka nk’uko bivugwa
n’abahanzi babiri bari iruhande rwe.
Birakekwa ko yagize ikibazo cy’umutima muri iryo
joro rya muzika nk’uko byatangajwe n’abategura iryo serukiramuco.
Uyu muhanzi yamamaye cyane muri Amerika mu myaka ya
1980 aho yaririmbaga mu itsinda rya Rock ryitwa The X-Rays mbere y’uko ajya
kwiririmbana akanasohora Album zigera kuri 20.
Amy Rigby umunyamuziki wari umuri iruhande, yanditse
kuri Facebook ati: “Olney yari ageze hagati mu ndirimbo ya gatatu maze
arahagarika, asaba imbabazi maze arasinzira”.
"Yakomeje kwicara yemye anafashe guitar ye mu
maboko yambaye ingofero ye n’ijaketi".
Scott Miller, nawe wari iruhande rwe avuga ko
bagerageje kumugarura mu buzima.
Ati: “Yahagaritse kuririmba, aravuga ngo
‘nimumbabarire’ maze ashyira akananwa mu gituza arasinzira. Byabaye mu mahoro
nk’uko nawe ari umunyamahoro”.
Uyu akomeza avuga ko bamurambitse hasi bakagerageza
kumugarura mu buzima ariko bikaba iby’ubusa apfa akora ibyo yakundaga.
TANGA IGITECYEREZO