RFL
Kigali

Imodoka 21 za Paul Walker wamamaye muri filime ‘Fast and Furious’ zagurishijwe mu cyamunara

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2020 16:17
0


Imodoka 21 za nyakwigendera Paul Walker wagize izina rikomeye abicyesha filime y’uruhererekane ya ‘Fast and Furious’ zagurishije mu cyamunara miliyoni 2.33 z’amadorali [Mu manyarwanda ararenga Miliyari ebyiri (2,211,759,024.00).



Iyi cyamunara isanzwe ibera mu Mujyi wa Arizona buri mwaka. Imodoka za BMW eshatu z’ibara ry’umweru za Paul Walker zagurishijwe amadorali 385,00. Iki cyamunara cyarimo imodoka 126. 

Umuvugizi wa Michigan, yavuze ko ubwamamare bwa Paul Walker no kuba yarashyize umutima ku rugendo rwo gukina filime kugeza yitabye Imana ari kimwe mu byatumye benshi bihutira kugura imodoka yasize.

Mu modoka abantu bishimiye harimo custom 2009 Nissan 370Z yagaragaye muri filme yitwa ‘Fast five”. Iyi modoka yaguzwe amadorali 105,600. Nta yindi modoka ya 307Z yigeze igurwa amafaranga angana gutya mu cyamunara.

Ford Boss 2013 itari yarigeze ikoreshwa mu masiganwa yari yarahawe Paul Walker nk’impano yagurishijwe amadorali 957,000. Izi modoka zose zashyizwe mu cyamunara ku biciro bitashoboraga kujya hasi.

Amafaranga yavuye mu cyamunara azahabwa Meadow, umukobwa Paul Walker unareberera umuryango washinzwe na Se.

Paul Walker yitabye Imana tariki 30 Ugushyingo 2013 ku myaka 40 y’amavuko. Filime yakinnyemo ya ‘Fast&Furious’ yamusigiye izina rikomeye mu ruhando rwa Cinema ku Isi anasigara mu mitima ya benshi bamukunze kuva iyi filime yatangira gusohoka mu 2011.

Yapfuye azize impanuka y’imodoka ubwo we na mugenzi we Roger Rodas bagongaga igiti cy’amashanyarazi ku muhanda i Santa Clarita muri California bagahita bakongokera mu modoka ya Porsche Carrera GT y’umutuku yari itwawe na Rodas.

Iperereza rya Police ya Los Angelese ryagaragaje ko imodoka barimo yari ku muvuduko w’ibilometero 150 ku isaha mu gihe agace barimo umuvuduko wemewe ntarengwa ari ibilometero 72 ku isaha.

Imodoka 21 z'umukinnyi wa filime Paul Walker zagurishijwe mu cyamunara, kuri uyu wa Gatandatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND