RFL
Kigali

Abakinnyi 10 b'ibihe byose ku Isi mu mupira w’amaguru

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:20/01/2020 9:07
2


Umupira w’amaguru uri mu bintu bihuriza hamwe abantu benshi bakishima kandi bagasabana, kuva umukino w’umupira w'amaguru wabaho habayeho abakinnyi benshi bakomeye bakoze byinshi.Ni nako hasigaye impaka mu bakunzi ba ruhago bibaza abakinnyi bakoze ibikomeye kurusha abandi. Ni yo mpamvu tugiye kubabwira abakinnyi 10 b'ibihe byose muri ruhago.



10. Ronaldinho

Umunya Brezil Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho kubera ubuhanga yagaragaza mu gucenga ni we dusanga ku mwanya wa10. Yakiniye amakipe menshi akomeye arimo Paris Saint Germain, Milan AC, FC Barcelona hamwe n'andi y’iwabo nka Flamengo ndetse yakiniye n’ikipe y’igihugu ya Brezil. Yatwaye ibikombe bitandunye birimo nka La liga 3’ super cup 2 na Champions league1 ari kumwe na Barcelona kandi yanatwaye Serie A ari kumwe na Milan AC ndetse hamwe na Brezil batwaye igikombe cy'isi mu 2002 na Copa America mu 1999. Ku giti cye yatwaye Ballon d’or ebyiri n’ibindi bihembo byinshi bitandukanye.

9. Paolo Maldini

Umutaliyani Paolo Cesare Maldini wakiniye Milan Ac n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani ni we dusanga ku mwanya wa cyenda. Yafashije Milan AC gutwara ibikombe byinshi twavuga nka Serie A 7, Champions league 5, UEFA Super Cup 4, FIFA World Cup 1 n’ibindi byinshi bitandukanye. Ku giti cye nk’umukinnyi yatwaye ibihembo bitandukannye nka Ballon d’or ebyiri, Bravo award n’ibindi byinshi.

 8. Ronaldo “El Phenomenon”

Umunya Brezil Ronaldo Luís Nazário de Lima ni we dusanga ku mwanya wa munani benshi bamuzi nka gifaru, uyu mugabo wakinaga asatira izamu benshi bamumenye kubera gutsinda ibitego byinshi. Yakiniye amakipe menshi atandukanye nka FC Barcelona, Internazionale de Milano, Milan AC na Real de Madrid n’andi y’iwabo. Kubera ubuhanga budasanwe yari afite yafashije amakipe yakiniye gutwara ibikombe byinshi nka UEFA CUP yatwaye muri Barcelona no muri Intel de milan na La liga muri Real de Madrid. Yanafashije ikipe ye y’igihugu kwegukana igikombe cy’isi mu 1994 na 2002 ndetse na copa America mu 1997 no mu 1999 hamwe na FIFA Confederation Cup mu 1997. Ku giti cye yatwaye ibihembo byinshi twavuga nka Ballon d’or ebyiri, 0nze d’or ebyiri, Bravo award ebyiri n’ibindi.

7. Alfredo di Stéfano 

Umunya Argentine Alfredo di Stefano ni we dusanga ku mwanya wa karindwi. Ikintu azwiho gitangaje ni uko yakiniye amakipe y’ibihugu bitatu mu gihe abandi bakinira kimwe (Argentina, Colombia, Spain).Yakiniye amakipe menshi ariko iyo yakoreyemo ibitangaza ni Real de Madrid aho yatwaranye nayo La liga umunani, Champions league eshanu. Ku giti cye nk’umukinnyi yatwaye Ballon d’or ebyiri n’ibindi bitandukanye.

6. Zinedine Zidane

Umukinnyi w'umufaransa wagacishijeho mu mu mupira w'amaguru, wakinaga nka nimero 10 mu kibuga mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa akaba yaraciye mu makipe nka Cannes, Bordeaux, Juventus na Real Madrid ubu abereye umutoza. Yatowe nk'umukinnyi mwiza ku mugabane w'uburayi na UEFA Golden Jubilee Poll mu myaka mirongo itanu ishize. 

Yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y'igihugu taliki ya 17 Kanama 1994, mu mukino wa gicuti wahuzaga France na Czech Republic aho yinjiye mu kibuga asimbura agafasha ikipe ye kunganya ibitego 2-2 nyuma yo gutsinda ibitego bibiri wenyine. Mu makipe yose yanyuzemo yayafashije kwitwara neza yegukana ibikombe atibagiwe n’ikipe y’igihugu yafashije gutwara igikombe cy’isi mu 1998. Ku giti cye yegukanye ibihembo byinshi twavugamo nka Ballon d’or ebyiri, Onze d’or eshatu na FIFA world player w’umwaka inshuro eshatu.

 5. Johan Cruyff


Johan Cruyff ukomoka mu gihugu cy’u Buhorandi ni we dusanga ku mwanya wa gatanu, azwiho kuba hari icenga ryamwitiriwe ndetse anazwiho kuba ari we wazanye icyitwa Total football. Yakiniye amakipe nka Ajax yatwariyemo shampiyona umunani na European cup, Champions league eshatu ndetse na Barcelona batwaranye La liga 4 na Champions league 1 kandi yanafashije ikipe y’igihugu ye kwegukana ibikombe binyuranye birimo igikombe cy’isi mu 1974 hamwe na UEFA European championship muri 1976. Ku giti cye yatwaye Ballon d’or eshatu, yabaye umukinnyi mwiza w’umuhorandi inshuro eshatu.

4. Diego Marado

Ku mwanya wa kane turahasanga umunya Argentine Diego Armando Maradona, uyu azwiho gutsinda ibitego byinshi byuzuye ubuhanga buhanitse kandi yanahesheje Argentine igikombe cy’isi iheruka. Maradona yakiniye amakipe menshi akomeye iburayi nka Barcelona, Napoli, Sevilla ndetse  n'ay'iwabo nka Boca Juniors na Old boys ari nako atwaramo ibikombe bikomeye kuko nka Napoli yahatwariye shampiyona ebyiri na Champios league imwe. Kubera ubuhanga bwe budasanzwe uyu mugabo yagiye yegukana ibihembo byinshi birimo Ballon d’or, Guerin d’or n’ibindi. 

3. Cristiano Ronaldo

Ku mwanya wa gatatu tuhasanga umunya Portugal Cristiano Ronaldo. Uyu mugabo yakiniye amakipe menshi akomeye ku mugabane w’uburayi nka Manchester United, Real de Madrid na Juventus ariko ayafasha kwitwara neza haba imbere muri shampiyona ndetse no ku ruhando mpuzamahanga kuko yatwaranye na Real Madrid Champions league enye banakorana agahigo ko kuyitwara inshuro eshatu (3) bikurikiranya. Kandi yanahesheje ikipe ye y’igihugu igikombe cya Euro mu 2016 ndetse na UEFA Nations League (2018-2019). Kubera ubuhanga afite budasanzwe mu guconga ruhago byatumye yegukana amagana y’ibihembo twavuga nka Ballon d’or eshanu, UEFA Best Player Award eshatu n’ibindi byinshi. 

2. Lionel messi

Ku mwanya wa kabiri turahasanga umunya Argentine kabuhariwe Lionel Messi. Kugeza ubu uyu mugabo yakiniye ikipe imwe yonyine FC BARCELONA ayifasha gutwara ibikombe byinshi cyane nka Champions league enye, La liga icumi, FIFA club world cup eshatu, Copa del rey esheshatu n’ibindi. Kubera ubuhanga budasanzwe mu gucenga abo bahanganye no gutsinda umunzenze w’ibitego ubudasiba byatumye yegukana amagana y’ibihembo nka Ballon d’or esheshatu, FIFA the best imwe kandi yatowe nk’umukinyi wa La liga inshuro icyenda.

 1.Pele

Ku mwanya wa mbere turahasanga umunya Brezil Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pele mu ruhando rw’umupira w’amaguru. Uyu mugabo wakinnye umupira kera, yarabicaga bigacika kubera ubuhanga butangaje bwo gutwara umupira. Igitangaje kuri Pele ni uko nta kipe yo ku mugabane w’iburayi yigeze akinira kuko yakiniye Santos y'iwabo yafashije gutwara ibikombe makumyabiri na bitandatu mu marushanwa yose bakinnye. Kandi yakiniye na New York Cosmos yo muri Amerika. Yafashije ikipe y’igihugu ya Brezil gutwara ibikombe by’isi bitatu harimo bibiri byikurikiranya icyo mu 1958 no mu 1962. Kubera ubuhanga mu guconga ruhago yari afite yegukanye ibihembo byinshi nko kuba we na Maradona baratowe na FIFA nk’abakinnyi b'ikinyejana cya 19, kandi afite agahigo ko kuba ari we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi 1281.

Src: the18.com/news/players 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIZIMANA4 years ago
    CIRISTIYANO.NUMVAGA.ARIWEWAMBERE
  • Innocentos4 years ago
    Aha mwibagiwe Ronaldo mukuru kuko nta rutahizamu wigeze amuhiga.





Inyarwanda BACKGROUND