RFL
Kigali

Muri sitade ya UR-Huye hagiye kubera igiterane gikomeye cyatumiwemo Pastor Theogene

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:17/01/2020 13:52
4


Iyo usomye muri Bibiliya mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo ibice 28 umurongo wa 19 hagira hati”Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose."



Pasiteri NIYONSHUTI Theogene yatumiwe muri iki giterane

Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote ukorera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (CEP-UR HUYE), ugendeye kuri iri jambo dusanga muri Matayo: 28, 19-20 utegura igiterane buri mwaka kugira ngo bahembure imitima ya benshi kandi banazane n’abantu bataracyira Yesu Kiristo nabo bamumenye bamwakire nk’umwami n’umukiza.


Mu myaka yabanje iki giterane cyagiye gitumirwamo abavugabutumwa batandatukanye harimo abazwi cyane nka Pasiteri Zigirinshuti Michel hamwe n’amakorali akomeye mu Rwanda nka Siloam ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR. Iki giterane muri uyu mwaka gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto ibice bitanu umurongo wa cumi na karindwi (2abakorinto 5:17) hagira hati” Icyaremwe gishya, ubuzima nyakuri”.

Umwe mu bayobozi bateguye iki giterane witwa NIZEYIMANA Jean Marie Vianney yatangarije inyarwanda.com impamvu bahisemo kugiha iyi ntego, ati “ Iyo umuntu yakiriye Yesu Kristo cyangwa amufite muri we, aba avuye mu buzima bumwe yagiye mu bundi, aba abaye icyaremwe gishya." Yakomeje avuga ko muri iki giterane bifuza ko abantu bamenya umwami Yesu kugira ngo babe ibyaremye bishya Imana yo mu ijuru ibona kandi ikishimira.

Iki giterane kizajya kibera muri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Kizatangira tariki 18 Mutarama 2020, saa munani ubundi gikomeze kikaba kizarangira tariki 26 Mutarama 2020. Hakaba haratumiwemo abavugatumwa batandukanye barimo Pasteur NIYONSHUTI Theogene, Imana yakuye mu buzima bw’ubumayibobo ikamugira icyaremwe gishya ubu akaba ari Pasiteri muri ADEPR, Ev. Nzaramba Jean Paul, Rev.Pst Jean Jacques KARAYENGA, Ev Karangayire Clement, Ev.Dr Byiringiro Samuel na Mwarimu Kanobana Jean Baptiste. Korali Goshen iri mu zikunzwe cyane muri iki gihe nayo izaba ihari

Muri iki giterane kandi hatumiwemo na korali zitandukanye harimo Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Muhoza i Musanze na korali Yerusalemu ikorera muri ADEPR Muhondo i Gakenke ndetse n'izindi zitandukanye zirimo n'izikorera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nka;  ELayo, Vumiliya, Alliance, Enihakole ndetse na El-elyon Worship Team izwi cyane mu guhimbaza Imana. Umuhanzi NIYONIZERA Mediateur nawe azaba ahari

Kwinjira muri iki giterane ni ubuntu ku bantu bose, baba abanyeshuri ndetse n’abandi bantu batandukanye bose bashaka guhemburwa n’ijambo ry’Imana. Kubura ibi byiza by’Imana ni uguhomba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KWIZERA Elie 4 years ago
    Mukomere Yesu Kristo arabashyigikiye kugira ngo Ubwami bw'Imana buze mubantu bayo bave mubutware bw'umwijima been njire mu mucyo ariwo Kristo. Turafatanya namwe gusengera igiterane.
  • Vincent Ishimwe Nshimiyimana 4 years ago
    Nibyo koko bene data birakwiye ko tubaho mubuzima bushya nkicyaremwe gishya tukabasha kubaho twubaha Imana mw'isi iberamo ibyaha kandi bene data kimwe cyo nzi nuko abera bo mwisi arizo mfura Imana yishimira mubyukuri kuba kuri tere yibyaha tutabasha gukizwa nibyo byitwa gukizwa Haleluya! Imana ihe umugisha buri wese witanze kugirango twongere guhabwa ibyokurya byubugingo ariryo Jambo ryayo
  • Uwizera Egide4 years ago
    Nibyinshi bijya bihindura abantu ariko ugize amahirwe ahindurwa n'Imana.Imana ishimwe ko igikomeje igikorwa cyo kwimura abantu mubisekuru byakera ikabashyira mumucyo wayo witangaza
  • Umugwaneza cynthia4 years ago
    Birakwiye koko kotuba mubuzima bushya kuko twahawe igisekuruza gishya cya yesu kristo nabakirimo dukwiye kuba bashya tuba mu buzima nyakuri buzira icyaha nigisa nacyo cyose





Inyarwanda BACKGROUND