RFL
Kigali

USA: Umuhanzi Tekashi 6IX9INE yahawe gasopo ku mwana we mu gihe azaba avuye mu gihome

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:17/01/2020 9:53
0


Tekashi ushobora gufungurwa vuba, yasezeranyijwe n'umugore we Sara Molina ko atazabona ku mwana we w'umukobwa kuko ngo yamubereye umubyeyi mubi.



Sara Molina umubyeyi wa Saraiyah yatangarije TMZ ko umukobwa we Saraiyah atazigera ahura na se bitewe n'uko ngo ntacyo yamumariye mu buzima bwe kugeza agiye muri Gereza. Sara yavuze ko kuba uyu bahoze bakundana bakanabyarana yemerewe gufungurwa ariko atemerewe kubona ku mwana we w'umukobwa ufite imyaka ine (4) kugeza ubu aho yavuze ko nta jisho rya Tekashi rizabona kuri Saraiyah.

Uyu mudamu wiyemeje gukumira umugabo we yavuze ko nta yindi mpamvu yabikoze uretse kuba uyu muhanzi Tekasha atarigeze aba umubyeyi mwiza w'umukobwa we kuva asama kugeza abyaye. Ibi byateye agahinda gakomeye Sara bituma amufata nk'umugabo utagize icyo amaze. Sara yavuze ko kubona Saraiyah hafi ya se byo bitazigera bibaho.


Mu kiganiro n'abanyamakuru uyu mudamu Sara yabajijwe iherezo ry'ihezwa ku mwana na se avuga ko mu gihe Tekashi azaba avuye kwa muganga abaganga bakemeza ko ameze neza ndetse yamaze guhinduka by'ukuri azahabwa uburenganzira akita ku mwana we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND