RFL
Kigali

Abagore ibihumbi 20 biyandikishije kujyana n’umuherwe w’Umuyapani Yusaku ku kwezi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2020 16:09
0


Abagore ibihumbi 20 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bamaze kwiyandikisha aho bazatoranywamo umwe uherekeza umuherwe w’Umuyapani Yusaku Maezawa mu rugendo azakorera ku kwezi mu 2023.



Kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020 Televiziyo ya Abema yo mu Buyapani, yatangaje ko kuva Yusaku Maezawa yatangaza ko yifuza umukunzi uzamuherekeza ku kwezi abagore ibihumbi 20 bamaze kugaragaza ko bifuza kuvamo umwe bajyana.

Yusaku w’imyaka 44 y’amavuko aherutse gutangaza ko yifuza umukunzi bazabana ubuziraherezo bazanakorana urugendo rw’urwibutso azagirira ku kwezi yifashishije icyogajuru cya Elon Musk.

Yanditse avuga ko ashaka umugore basangira umunezero ‘byihariye’. Avuga ko yicwa n’irungu ari nayo mpamvu akeneye umugore wo gutetesha. Ati “Nshaka kubona uwo tubana ubuzima bwose. Nshaka uwo tuzasangira ibihe by’umunezero n’amahoro ku kwezi.”

Yanasabye abagore bifuza kumuherekeza kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwe, igikorwa kizarangira kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020.

Umugore wiyandikisha agomba kuba arengeje imyaka 20 y’amavuko kandi yiteguye gukorera urugendo rwa kure mu kirere.

Urugendo rwe ku kwezi ruzaba ari rwo rwa mbere rukozwe n’umuntu kuva mu 1972. Bwana Maezawa aherutse gutandukana n’umugore we, Ayame Goriki w’imyaka 27.

Ubutunzi bw’uyu mugabo bubarirwa kuri Miliyari ebyiri z’Amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, acyesha isoko ryo kuri internet yashinze ryitwa Zozo Inc no kuba yarashoye imari mu guhanga imideli.

Uyu mugabo w’abana batatu yavutse ku wa 22 Ugushyingo 1975. Yavukiye mu gace ka Kamagaya mu Buyapani. Ikinyamakuru Forbes giherutse gutangaza ko ari ku mwanya wa 22 ku rutonde rw’abanyamafaranga mu Buyapani.


Abagore ibihumbi 20 bamaze kwiyandikisha kujyana n'umuherwe w'Umuyapani ku kwezi mu 2023





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND