RFL
Kigali

Umuraperikazi Cardi B arashaka kuba umusenateri

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:14/01/2020 10:49
0


Umuraperikazi wo muri Amerika, Cardi B yatangaje ko ashaka gusubira mu ishuri kugira ngo azabashe kwiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko ya Amerika umutwe wa sena.



Belcalis Marlenis Almánzar wamamaye nka Cardi B mu muziki, ni umwe bagore bakunzwe cyane ku Isi mu bakora injyana ya Rap, indirimbo ye “Badok Yellow” n’izindi zafashe bugwate imitima ya benshi.

Cardi B w’imyaka 28 amaze iminsi agaragaza ko ashaka kwinjira muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abinyujije kuri konti ye ya Twitter, aho akunze kunenga ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump.

Ku cyumweru gishize yagize ati “ Nkunda Guverinoma n’ubwo ntemeranywa nayo ibyo ikora […] Nahoze ndeba icyegeranyo kivuga ku ntambara. Uko waba ufite intwaro kose ukeneye abantu. Ni gute ugerageza kurwana n’igihugu mu baturage batagikunze? Ni gake mbona abaturage birata ko bakunda Amerika.”

Mu bundi butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Mbere, Cardi B yavuze ko aho bigeze akeneye gusubira mu ishuri kugira ngo azabashe kwinjira mu nteko ishinga amategeko ya Amerika umutwe wa Sena.

Ati “Ndumva nsubiye mu ishuri nkiga mbyitayeho naba umwe mu bagize Sena. Mfite ibitekerezo byinshi kandi bifatika. Nkeneye imyaka ibiri ndi mu ishuri ubundi bakambona.”

Mu minsi ishize ubwo Amerika yicaga Gen Qassem Soleimani wari umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran, Cardi B nabwo yagaragaje ko adashyigikiye iki gikorwa ahubwo ko Donald Trump ari gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Amerika.

Umuraperikazi Cardi arashaka kuba senateri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND