RFL
Kigali

Nyamata: Imiryango 10 itishoboye yarokotse Jenoside yorojwe amatungo magufi na Golden Heart Team (GHT)-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2020 16:47
3


Kuri iki Cyumweru tariki 12/01/2020 Umuryango Golden Heart Team (GHT) watangijwe n'umunyamakuru Frank Mario Sebudandi, ukaba ugizwe n'abiganjemo urubyiruko waremeye abatishoboye b'i Nyamata barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Golden Heart Team yatangiye tariki 21/9/2018 itangizwa na Frank Mario Sebudandi, ubwo yatekerezaga ukuntu abantu bambaye ubusa kandi nyamara bamwe bafite imyenda irimo kwangirikira mu ngo zabo. Ni bwo yakoze ubukangurambaga ashishikariza abantu bafite imyambaro akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ku ikubitiro yabonye abantu 35 maze bakusanyiriza hamwe imyambaro myinshi, bambika abatishoboye bo mu murenge wa Remera akagari ka Rukiri ya 1, abatishoboye 65 buri umwe atwara imyambaro itari munsi ya 3.


Frank Mario hamwe n'umwe mu babyeyi borojwe na GHT

Ibyo bikorwa byarakomeje nyuma yaho batanze ibikoresho by'isuku, ibiribwa ndetse n'imyambaro bafasha abatishoboye bo mu murenge wa kimihurura akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Ndetse inshuro ya 3 bafasha abatishoboye bo mu murenge wa Kanombe.

Nk'uko GHT biyemeje gufasha abatishoboye bishatsemo imbaraga, kuri uyu wa 12/1/2020 basuye imiryango 10 y'ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi maze baboroza ihene, iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamata, akagali ka Nyamata Ville, mu karere ka Bugesera.


Amwe mu matungo magufi yatanzwe n'abagize GHT

Mbere y'icyo gikorwa abagize Golden Heart Team (GHT) basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu mujyi wa Nyamata aho basobanuriwe amateka y'aho n'umukozi ushinzwe urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, Murekatete Rachel. Yasabye uru rubyiruko kurushaho kuba abantu bazima kugira ngo bategure u Rwanda ruzima kuko amateka mabi y'u Rwanda yagize ingaruka kuri buri wese: 

Murekatete Rachel yagize ati: "Reba benshi muri mwe mwari bato, abandi mwari mutaravuka none reba bamwe mwagize ihungabana." Nyuma y'iki gikorwa ababyeyi n'akanyamuneza banejejwe no kuba hari abantu babatekerezaho. Aba babyeyi baturuka mu tugari 3 ari two; Nyamata Ville, Kayumba na Murama.


Murekatete Rachel umukozi ushizwe urwibutso rwa Nyamata ubwo yahaga ikaze abagize GHT


Umuyobozi wa GHT, Frank Mario Sebudandi yasabye aba babyeyi kumva ko abagize GHT ari abana babo, kandi nabo ngo bababere ababyeyi. Ni muri urwo rwego abo babyeyi uko ari 10 bashizwe mu miryango igize iri tsinda rya GHT kugira ngo buri muryango uzajye ukurikirana umubyeyi wabo bamenye amakuru ye umunsi ku wundi.

Frank Mario wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Televiyo Rwanda, yijeje aba babyeyi ko babaye bamwe mu bagize GHT. Ibi ntibyagarukiye mu kuboroza amatungo magufi gusa, ahubwo banasangiye ibitunga umubiri.


Umwe mu bayobozi wa GHT

Niyongira Ange uhagarariye Ibuka mu murenge wa Nyamata, yashimye cyane itsinda GHT avuga ko abantu bafite umutima nk'uwabo ni bake ku isi. Yakomeje agira ati "Iki gikorwa mukoreye aba babyeyi ntabwo tuzakibagirwa. Jenoside yakorewe Abatutsi yabamazeho abana, bakeneye abana nkamwe, bakeneye ababitaho bakaganira ku mateka, rero turashimira cyane GHT ko mwashyize mu bikorwa intego tuba dufite yo kwibuka twiyubaka."


Niyongira Ange uhagarariye Ibuka mu murenge wa Nyamata

Catherine Muhongerwa ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Nyamata, nawe yashimye Itsinda GHT ku mutima w'urukundo bafite. Ati: "Ikintu gikomeye ntabwo ari aya matungo ahubwo ikintu gihenze ni umutima mufite wo gutekereza ku bantu nk'aba.

Catherine Muhongerwa yasabye aba babyeyi gufata neza aya matungo kugira ngo ubutaha nabo bazoroze abandi. Ikindi kandi ngo birinde kurarana n'amatungo mu nzu, gusa kubabuza kuyararana ntibisobanuye ko bagomba kuyafata nabi cyangwa ngo abajura bazitware.


Muhongerwa Catherine ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Nyamata

Frank Mario umuyobozi wa GHT yandika mu gitabo cy'abashyitsi basura urwibutso rwa Nyamata

Ubutumwa GHT banditse mu gitabo cy'abashyitsi basura urwibutso rwa Nyamata

Frank Mario hamwe n'Umuyobozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata


Mutsinzi Abel ni we wigishije ijambo ry'Imana muri iki gikorwa

Bamwe mu rubyiruko rugize umuryango GHT

Bamwe mu babyeyi bafashijwe na GHT


Ifoto y'urwibutso ya GHT n'abayobozi bitabiriye iki gikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Franco4 years ago
    Byiza cyane GHT
  • Frank4 years ago
    Akamaro k'umuntu sicyo yimariye nicyo amariye abandi, kandi ikindi gusengera imigisha ni ugutinda mu makona ariko gukorera imigisha ni ako kanya. GHT mukomeze mwubake u Rwanda
  • Ntaganda Steven4 years ago
    Akamaro kumuntu sicyo yimariye ahubwo nicyo amariye abandi, banyarwanda muze dufatanyirize hamwe gufasha abatishoboye hamwe na Golden heart team, kuko gufasha utishoboye nukuguriza Imana, Kandi nuguhinga mumurima utarumba. Uwiteka azaduhemba





Inyarwanda BACKGROUND