RFL
Kigali

Xavi ufite amateka akomeye i Catalonia ashobora kugirwa umutoza mushya wa FC Barcelone

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/01/2020 0:18
0


Xavi Hernandez wagiriye ibihe byiza i Catalonia ubwo yakinaga muri FC Barcelone, agatwarana nayo ibikombe hafi ya byose bikomeye ku isi inshuro zirenze imwe, mu minsi micye ashobora gutangazwa nk’umutoza mushya wa FC Barcelone, agasimbura Ernesto Valvelde utagifitiwe icyizere na gicye n’ubuyobozi bw’iyi kipe.



Amakuru ava i Catalonia aravuga ko nyuma y’aho ikipe ya FC Barcelone itsindiwe na Atletico Madrid ibitego 3-2 mu mukino wa ½ muri Super Cup de Espagna, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bujya gushaka igitaraganya  Xavi Hernandez barahura,  bumusaba ko yabasinyira amasezerano y’imyaka ibiri n’igice, akaba umutoza mukuru wa FC Barcelone izwi nka Blaugrana.

FC Barcelone irashaka guhambiriza Ernesto Valverde utagitanga umusaruro wifuzwa n’ubuyobozi ndetse n’abafana b’iyi kipe, ikamusimbuza Xavi Hernandez  wakiniye iyi kipe akabahesha ibikombe bitandukanye ku isi.

Barcelone irashaka gutera ikirenge mu cya mukeba wayo, Real Madrid ndetse n’andi makipe atandukanye i Burayi, aho muri iyi minsi  ari kwirukana abatoza bayo yarangiza akagirira icyizere abahoze ari abakinnyi bayo mu minsi yashize, bataranagira ubunararibonye buhambaye mu mwuga w’ubutoza, ariko ugasanga umusaruro bawutanga, urugero nka Real Madrid, Chelsea FC, Manchester United na Arsenal.

Umuyobozi w’imikino muri FC Barcelona, Eric Abidal na CEO Oscar baganiriye na Xavi utoza AL Sadd yo muri Qatar bagirana ikiganiro cy’amasaha 2 cyo kumuha akazi ko kuba umutoza mukuru w’iki kigugu, mu kiganiro Xavi ntiyajijinganyije cyangwa ngo arye indimi, yaberetse ibyo akeneye byamufasha kwitwara neza nk’umutoza wa FC Barcelona, maze bamwizeza ko ubufasha bwose azakenera ari i Catalonia azabuhabwa.

Xavi Hernandez aramutse yemejwe nk’umutoza mukuru wa FC Barcelona azaba ahigitse umubare munini w’abatoza batandukanye  abarimo Ronald Koeman, Roberto Martinez na Thierry Henry bahabwaga amahirwe yo gutoza FC Barcelone.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Al-Sadd Xavi atoza,bwavuze ko aya makuru atabatungura ariko ngo ntayo bazi ndetse ngo uyu mutoza ashishikajwe no guhesha insinzi ikipe, aherutse kugeza mu mikino ya ½ muri Champions League ku mugabane wa ASIA, ariko aza gusezererwa na AL HILAL FC.

Inkuru yo guha akazi Xavi yatunguye benshi mu bafana ba FC Barcelona aho bamwe bavuga ko nta bunararibonye afite bwo kuyobora iyi kipe itameze neza muri iyi minsi.

Xavi Hernandez yakinnye muri FC Barcelone igihe kirekire hati y’umwaka wa 1997-2015, atwarana nayo ibikombe 23 bitandukanye kandi bikomeye ku isi,  aza kuhava  yerekeza muri Qatar mu ikipe ya AL Sadd muri 2015, nyuma ahita anayibera umutoza  muri 2019 nyuma y’imyaka ine yaramaze ayikinira.


Xavi Hernandez ashobora gusubira muri Barcelona nk'umutoza


Xavi afite amateka akomeye i Catalonia muri FC Barcelona


Ibinyamakuru bitandukanye biri kumwandikaho ijoro n'amanywa


Ernesto Valvelde ari mu mazi abira ashobora kwirukanwa na Barcelona 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND