RFL
Kigali

Abakinnyi bazitabira imikino Olempike bahawe gasopo babuzwa kuzigaragambya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/01/2020 16:24
0

Amabwiriza mashya agenga abakinnyi mu marushanwa y'imikino Olempike izabera Tokyo mu Buyapani mumpeshyi iri imbere abasaba kutazakora ikimenyetso na kimwe kigaragaza kwigaragambya ku bibuga, aho baherwa imidari cyangwa aho bacumbikirwa ndetse n’ahandi bazaba bakoraniye.Kwerekana bimwe mu bimenyetso bitandukanye by'umubiri bigaragaza  kwigaragambya mu bya politiki nko kuzamura igipfunsi, gupfukama,  biri mu bibujijwe gukorwa mu mabwiriza mashya y'aya marushanwa.

Gusa ariko abakinnyi bahawe ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo byabo mu binyamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga. Bashobora no kubikora mu gihe cy'ibiganiro n'abanyamakuru cyangwa ahantu hitwa "mixed zone" nk'uko komite mpuzamahanga y'imikino olempike ibivuga.

Iyi komite ivuga ko bikwiye ko "ahabera iyi mikino, ahatangirwa imidari n'aho abakinnyi bacumbika haba ahantu hatarangwa ibikorwa n'ibimenyetso bya politiki, amadini cyangwa amoko".

Aya mabwiriza arabuza ibikorwa byo kwigaragambya bisa n'igikorwa cyakozwe n'abakinnyi basiganwaga   ku maguru, aribo  Tommie Smith na John Carlos mu mikino nk'iyi mu mwaka wa 1968.

Ibindi bibujijwe ubu kandi harimo ibimenyetso cyangwa udutambaro twambarwa bya politiki mu birori bitangiza n'ibisoza imikino olempike. Ibi kandi birareba n'abatoza, abayobozi b'amakipe n'abafasha mu myitozo bose.

Kurenga kuri aya mabwiriza bizakurikiranwa na komite olempike, nta gihano cyatangajwe ku bazarenga kuri aya mategeko, gusa biteganyijwe ko imikino Olempike izatangira ibihano byaramaze gutangazwaku bazarenga kuri aya mabwiriza.

Ibirori byo gutangiza imikino olempike bizaba tariki 24 z'ukwezi kwa karindwi 2020, bibere mu mujyi wa Tokyo, mu gihugu cy’ubuyapani .


Abakinnyi bazitabira imikino Olempike babujijwe kuzamura igipfunsi cyangwa gupfukama byo muri politiki

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND